Ibiro ntaramakuru AP kuri uyu wa 12 Mata 2024 byasobanuye ko aba bose bamaze kugeza icyifuzo cyabo kuri Perezida Yoon, ariko ikitaramenyekana ni niba azabyemera.
Muri aya matora yabaye tariki ya 10 Mata 2024, ishyaka Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi n’irindi rikorera mu kwaha kwayo yegukanye imyanya 175 muri 300.
Ishyaka People Power riri ku butegetsi ndetse n’irindi rikorera mu kwaha kwaryo ryabonye imyaka 108 mu Nteko Ishinga Amategeko. Ni igihombo kuko ihambo rya Perezida w’iki gihugu rishingira ahanini ku bwiganze bw’abarihagarariye muri uru rwego.
Perezida Yoon azakomeza manda ye kugeza mu 2027, ariko gutakaza ubwiganze mu Nteko bizabangamira gahunda z’ubuyobozi bwe, kuko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ashobora kumushyiraho igitutu kurusha uko byari bisanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!