00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Koreya y’Epfo n’abajyanama ba Perezida bagiye kwegura

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 April 2024 saa 12:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Koreya y’Epfo, Han Duck-soo n’abajyanama bakuru ba Perezida Yoon Suk Yeol bose bateguje ko bazegura nyuma y’aho ishyaka ryabo ritsindiwe mu matora yo mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibiro ntaramakuru AP kuri uyu wa 12 Mata 2024 byasobanuye ko aba bose bamaze kugeza icyifuzo cyabo kuri Perezida Yoon, ariko ikitaramenyekana ni niba azabyemera.

Muri aya matora yabaye tariki ya 10 Mata 2024, ishyaka Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi n’irindi rikorera mu kwaha kwayo yegukanye imyanya 175 muri 300.

Ishyaka People Power riri ku butegetsi ndetse n’irindi rikorera mu kwaha kwaryo ryabonye imyaka 108 mu Nteko Ishinga Amategeko. Ni igihombo kuko ihambo rya Perezida w’iki gihugu rishingira ahanini ku bwiganze bw’abarihagarariye muri uru rwego.

Perezida Yoon azakomeza manda ye kugeza mu 2027, ariko gutakaza ubwiganze mu Nteko bizabangamira gahunda z’ubuyobozi bwe, kuko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ashobora kumushyiraho igitutu kurusha uko byari bisanzwe.

Han yateguje ko azegura ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .