Ni amakuru yatangajwe ku wa 14 Mata 2024 n’inzego z’ibanze zo mu Mujyi wa Idiofa uherereye mu Ntara ya Kwilu yo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Congo.
Abantu barindwi ni bo basanzwe ari bazima nyuma y’iyi nkangu yabaye ku wa 13 Mata 2024 hafi y’icyambu kiri hafi na none y’uwo mujyi wa Idiofa.
Umuyobozi wo muri ako gace witwa Dhedhe Mupasa yavuze ko “hejuru y’icyo cyambu hari umusozi". Ati "Imvura yamaze kugwa bituma wa musozi utenguka."
Guverineri w’Umusigire w’Intara ya Kwilu, Félicien Kiway, yatangaje ko bohereje itsinda ry’ubutabazi mu mpande zose z’aka gace kugira ngo harebwe uko abakiri bazima batabarwa mu maguru mashya.
Kiway yatangaje ko abo barindwi basanzwe ari bazima bajyanywe kwa muganga icyakora yemeza ko abo abandi 60 baburiwe irengero bagishakishwa.
Icyakora umwe mu bayobozi b’aka gace yatangaje ko bigoye kumenya umubare nyawo w’ababuze kuko ako gace kafatwaga nk’isoko ryahuzaga abarobyi baje kugurisha amafi yabo na bo bakagira ibindi nkenerwa bahahiramo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!