Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stephane Sejourne, aherutse gutangaza ko igihugu cye nta nyungu cyari gifite mu kuganira n’u Burusiya. Ni nyuma y’uko ba Minisitiri b’ingabo b’ibihugu byombi bari bamaze iminsi bagiranye ibiganiro kuri telefone.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burusiya, Pierre Levy yarahamagajwe igitaraganya amenyeshwa ko ayo magambo atari ayo kwihanganirwa ndetse “atesha agaciro igikorwa icyo ari cyo cyose cyaganisha ku gutuma impande zombi zagirana ibiganiro.”
Hari umuyobozi mu Bufaransa wabwiye AFP ko “u Burusiya nk’uko bisanzwe ntibushaka ko dukosora ibinyoma byabwo.”
Nyuma y’ibiganiro byabaye tariki 3 Mata 2024, u Burusiya bwatangaje ko bwizeye ko ubutasi bw’u Bufaransa butagize uruhare mu gitero cyagabwe ku nyubako iberamo ibirori kigahitana abantu 144. Iki gitero cyigambwe n’umutwe wa Islamic State.
Minisitiri w’Ingabo mu Bufaransa, Sebastien Lecornu yatangaje ko ubufatanye mu gukumira iterabwoba hagati y’ibihugu byombi butahagaze ariko ko bidakorwa uko bikwiye kuba bigenda, avuga ko bazakomeza kuganira n’u Burusiya mu gihe biri ngombwa.
Muri Mutarama 2024, u Burusiya bwatangaje ko bwishe abacanshuro b’Abafaransa 60 mu ntambara yo muri Ukraine.
Umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi mu mwaka ushize u Bufaransa bweruye ko bushyigikiye Ukraine mu ntambara yashojwe n’u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!