00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umucurabwenge wa Koreya ya Ruguru mu gukora missile yahindutse Umudepite muri Koreya y’Epfo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 13 April 2024 saa 12:45
Yasuwe :

Park Choong-Kwon ni umugabo ukiri muto ufite imyka 37, wagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi muri Koreya ya Ruguru. Magingo aya, ni umwe mu bashya bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo watowe muri iki Cyumweru.

“Naje muri Koreya y’Epfo mfite ubusa none ubu ninjiye mu rubuga rwa poliitki. Ibi byose ni imbaraga za demokarasi kandi abaturage nibo batuma biba, ni ibitangaza n’umugisha.”

Iyi ni imvugo ya Park, watorotse Koreya ya Ruguru mu myaka 15 ishize afite imyaka 23 nta muntu n’umwe uzi imipangu ye habe n’ababyeyi. Avuga ko kubimenya kw’abandi kwari ukubashyira mu kaga.

Icyo gihe yari amaze imyaka itatu muri Kaminuza y’Ingabo z’Igihugu, ‘National Defense University’, ari n’umwe mu banyeshuri b’abanyabwenge bari bitezwemo abacurabwenge b’ahazaza mu by’ikoranabuhanga ry’ibisasu bya kirimbuzi.

Nubwo bimeze bityo ariko, Park, yakuriye mu buzima bugoye arokoka amapfa yateye muri iki gihugu mu myaka ya 1990.

Ibiganiro byo za televiziyo muri Koreye y’Epfo yabirebaga rwihishwa ndetse kwiga mu Bushinwa byamufunguye amaso abona ubuzima bwiza butandukanye n’ubwo yari abayemo.

Arangiza kaminuza yabwiye itangazamakuru ko “ubutegetsi bw’igihugu cye bwabaswe na ruswa kandi bukora nabi.”

Muri Mata 2009, ubwo Koreya ya Ruguru yageragezaga bwa mbere igisasu gishobora koherezwa ahantu kure cyane [ICBM], yagitanzeho umusanzu.

Icyo gihe igihugu cyose cyari mu byishimo hanyuma we, mu gitondo cyakurikiye yitwikira urusaku rwinshi rw’abishima aratoroka.

Byari nko kwizirikaho igisasu, kuko na pasiporo yari afite yari impimbano. Yahisemo gukoresha inzira ibangutse yekereza mu Bushinwa ariko ihenze cyane kuko yamutwaye miliyoni 10 y’ama-Won [7.300$].

Yavuze ko yumvise ko yabohotse ubwo yakandagiza ibirenge ku nkombe z’umugezi wa Tumen mu Bushinwa. Ngo ikindi gihe yaje kugira ibyishimo bidasanzwe ni ubwo yabonye pasiporo ya Koreya y’Epfo.

Kubera ubuhanga yari afite, akimara kugerayo yahawe umwanya muri kaminuza ikomeye cyane ya Seoul National University, aho yaboneye Impamyabumenyi ya PhD mu masomo ya ‘materials science and engineering’, nyuma aza kubona akazi keza mu ruganda rwa Hyundai.

Leta yaramubengutse

Park nta gitekerezo yari afite cyo kwinjira muri politiki, ariko abonye ishyaka riri ku butugetse rya People Power Party- PPP, rimukomangira yarakinguye, kuko yumvaga ashaka kwitura sosiyete y’iki gihugu.

Yasezeranyijwe umwanya wo kuzahagararira iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko yo muri Koreya y’Epfo, ndetse biba uko aratorwa mu matora yabaye kuri uyu wa Gatatu.

Ubu Park, ni umwe mu bagize Inteko y’iki gihugu ndetse avuga ko afite intego zo kugikorera agashyira umuturage imbere no kwibanda ku bufasha bwihariye bugomba guhabwa abatoroka Koreya ya Ruguru bajya gushaka ubuzima bwiza muri Koreya y’Epfo.

Avuga ko kandi ashaka kongera kuba “ikiraho gihuza ibi bihugu byombi abaturage babyo bakisanganamo”.

Si we wenyine ufitanye amateka n’ibi bihugu byombi kuko hari na Thae Yong-ho, wigeze guhagararira Akarere ka Gangnam mu Nteko Ishinga Amategeko muri Koreya y’Epfo, nyuma y’uko yari yarigeze no guhagararira Koreya ya Ruguru mu Bwongereza.

Hari kandi Ji Seong-ho, wabaye impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu cyifitemo ubwisanzure, aturutse muri Koreya ya Ruguru.

Umucurabwenge wa Koreya ya Ruguru mu gukora missile yahindutse Umudepite muri Koreya y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .