00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafaranga y’imitungo ya Muammar Qaddafi agiye guhabwa ikigo gicuruza intwaro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 April 2024 saa 10:41
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rw’i Londres mu Bwongereza rwanzuye ko inzu ya Colonel Muammar Qaddafi wayoboye Libya kugeza apfuye mu 2011 igurishwa, amafaranga azavamo agahabwa ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gicuruza intwaro, General Dynamics.

Iyi nzu “iri kuborera” i Londres yari yarafatiriwe na Leta ya Libya mu 2012, ubwo yatangiraga igikorwa cyo kugaruza amafaranga yemeza ko yanyerejwe n’umuryango wa Qaddafi, ukayaguramo imitungo ibarirwa mu gaciro kari hagati ya miliyari 40 na 200 z’amadolari.

General Dynamics isanzwe ikora indege z’intambara za F-16 n’ibifaru bya M1 Abrahams yasobanuye ko mu 2008 yagiranye na Leta ya Libya yayoborwaga na Qaddafi, amasezerano yo kuyiha ibikoresho by’itumanaho, yari afite agaciro ka miliyoni 104 z’amadolari.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasanze ibi bikoresho byarakoreshwaga na Khamis Brigade yagize uruhare mu guhangana n’abari mu myigaragambyo mu mujyi wa Misrata na Tripoli mu 2011.

Ishami ry’iki kigo rikorera mu Bwongereza ryasobanuye ko Leta ya Libya yarisigayemo umwenda wa miliyoni 20,34 z’amadolari. Hashize imyaka 10 risabye ubuyobozi bw’iki gihugu rikoreramo kugurisha iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 11,2 z’amadolari kugira ngo rihabwe amafaranga yaryo.

Leta ya Libya yari yarasabye ko General Dynamics yazahabwa amafaranga iyi nzu yazagurishwa, ishingiye ku budahangarwa ifite, ariko urukiko rwo mu Bwongereza rwateye utwatsi ubu busabe.

Imwe mu mpamvu yatumye ubusabe bwa Leta ya Libya budahabwa agaciro, ni uko mu masezerano yagiranye n’iki kigo, yari yaremeye ko nihabaho ukutumvikana ku iyubahirizwa ryayo, hazabaho kwitabaza urukiko mpuzamahanga rw’ubucuruzi ruri i Geneva mu Busuwisi.

General Dynamics yabanje kujyana ikirego muri uru rukiko rw’i Geneva, rwemeza ko Leta ya Libya iyirimo uyu mwenda kandi ko igomba kwishyura. Ni aha umwanzuro w’urukiko rukuru rwo mu Bwongereza ushingiye.

Iyi nzu yafatiriwe nyuma y'urupfu rwa Colonel Qaddafi
Leta ya Libya ikeka ko Qaddafi n'umuryango we banyereje agera kuri miliyARI 200 z'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .