00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yarakajwe n’amagambo ya Perezida Macron

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 March 2024 saa 03:49
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwarakajwe no kuba Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko umuryango mpuzamahanga wo gutabarana mu rwego rwa gisirikare, NATO, wakohereza abasirikare bo kurwanira Ukraine.

Muri Gashyantare 2024, Perezida Macron yatangaje ko mu gihe NATO itekereza guha Ukraine inkunga yo kuyifasha guhangana n’u Burusiya, ikwiye no gutekereza ku buryo yakoherezayo abasirikare.

Ni amagambo bimwe mu bihugu bigize NATO byateye utwatsi ku mugaragaro, bigaragaza ko iki cyemezo cyatuma uyu muryango ujya mu ntambara yeruye n’u Burusiya.

Umwe mu bayobozi bo muri Amerika yatangarije ikinyamakuru Bloomberg ko Macron atari akwiye kuvuga aya magambo, kuko yatuma u Burusiya bukeka ko hari abasirikare NATO yohereza muri Ukraine.

Uyu muyobozi utatangarijwe amazina, yavuze ko byagira ingaruka mbi kuri NATO, kuko bishobora kuba imbarutso hagati y’uyu muryango n’u Burusiya.

Perezida Macron yavuze aya magambo mu gihe u Burusiya buvuga ko hari bimwe mu bihugu bigize NATO byohereje abasirikare babyo muri Ukraine kugira ngo bayifashe gukoresha intwaro zihambaye byayihaye. Muri ibyo harimo u Bufaransa n’u Bwongereza.

Perezida Macron yifuje ko NATO yakoherereza Ukraine ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .