00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden yavugurujwe n’ibiro bye nyuma yo guhamya ko nyirarume yariwe n’abantu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 April 2024 saa 04:22
Yasuwe :

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byavuguruje Joe Biden watangaje ko nyirarume wari Umupilote mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi yariwe n’abaturage bo muri Papua New Guinea.

Papua New Guinea ni igihugu giherereye ku mugabane wa Océanie. Hari abaturage bacyo bari bafite umuco wo kurya abantu bapfuye kugira ngo batazabora. Icyakoze, Michael Kabuni wigisha muri kaminuza yaho, yatangarije ikinyamakuru The Guardian ko bataryaga abanyamahanga.

Perezida Biden aherutse gutangaza ko nyirarume, Sous-Lieutenant Ambroze Finnegan Jr, yatwaraga indege yari ifite moteri imwe mu ntambara y’Isi kugeza ubwo mu 1944 yahanuriwe muri Papua New Guinea.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko umurambo wa “Uncle Bosie” utigeze uboneka, bitewe n’uko agace indege yari atwaye yaguyemo kabagamo abaryaga abantu.

Biden yagize ati “Yahanuriwe muri New Guinea. Ntabwo babonye umurambo we kubera ko muri ako gace ko muri New Guinea mu by’ukuri habaga benshi barya abantu.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko abahagarariye guverinoma, na we ubwe bagiye muri Papua New Guinea, babona ibice by’indege yarimo nyirarume ariko ibyari bigize umubiri we ntibyigeze biboneka.

Kabuni yasubije ati “Turabizi ko muri Papua New Guinea habaga abantu baryaga abantu ariko kubishyira kuri urwo rwego, ukavuga ko nyokorome yasimbutse ava mu ndege, tukamubonamo ifunguro ryiza, ntabwo bikwiye. Ntabwo baryaga umuzungu uturutse mu kirere.”

Uyu mwarimu yibukije ko hari abasirikare b’Abanyamerika 79.000 bagiye kurwana mu intambara ya kabiri y’Isi hirya no hino muri Asia n’i Burayi, kandi ko imirambo yabo itabonetse. Yabajije niba na bo barariwe n’abo muri PNG.

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karine Jean-Pierre yatangaje ko Sous-Lt Finnegan atariwe n’abo muri Papua New Guinea, ahubwo ko yaguye mu nyanja ya Pacifique.

Karine yasobanuye ko amagambo Perezida Biden yavuze, yayatewe n’amarangamutima y’ubutwari bwa nyirarume mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi.

Ati “Mwabonye ko Perezida yari atewe ishema na nyirarume wari umusirikare. Mwamubonye ku rwibutso rw’intambara. Byamuteye amarangamutima kandi byari ingenzi kuri we. Mwabonye ko yasubizaga abantu bose ubwo yabazwaga kuri nyirarume, ubwo indege yarimo yagwaga muri Pacifique hafi ya New Guinea, nyuma yo guhaguruka.”

Abatuye muri Papua New Guinea babona ko Biden atari akwiye kuvuga aya magambo mu gihe yifuza kongerera imbaraga umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Biden yibutse nyirarume wari umupilote w'igisirikare cya Amerika mu ntambara ya kabiri y'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .