00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dubai yibasiwe n’umwuzure, ikibuga cy’Indege gihagarika ingendo by’igihe gito

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 April 2024 saa 02:19
Yasuwe :

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), cyahagaritse ingendo by’igihe gito bitewe n’imvura idasanzwe yaguye igateza umwunzure wibasiye uwo mujyi imihanda ikarengerwa n’amazi.

Ikigo gitanga amakuru y’iteganyagihe ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Dubai cyatangaje ko imvura yatangiye kugwa muri icyo gihugu, ku wa mbere, yangiza imihanda ya Dubai.

Byarushijeho kuba bibi nyuma yo guhinda kw’inkuba kwabaye ku wa 17 Mata 2024, byatumye imvura igwa ari nyinshi yangiza byinshi mu Mujyi wa Dubai.

Uko amasaha yagiye yicuma ni nako ubukana bw’imvura bwagiye bwiyongera kugeza ibaye nyinshi ku gipimo kidasanzwe.

Ubusanzwe Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Dubai gifatwa nka kimwe mu bikoreshwa cyane mu ngendo ku Isi.

Kuri icyo kibuga amazi yari yarengeye inzira z’imodoka, byatumye abagenzi bagorwa no kugera ku mihanda ya za gari ya moshi cyangwa kuba bagera ku kibuga kubera ko byari kubasaba kunyura mu mazi menshi yarengeye imihanda ikikije ikibuga cy’indege.

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Ubuyobozi bw’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Dubai bwemeje ko umwuzure watumye uburyo bw’ingendo bugorana ku buryo byagize ingaruka kuko abakozi bo mu ndege batashoboraga kugera ku kibuga.

Ibinyujije ku rubuga rwa X, Sosiyete ya Emirates yatangaje ko yahagaritse ingendo ziva muri Dubai guhera mu gitondo kugera mu masaha y’ijoro kubera ko habayeho ibibazo byaturutse nyine kuri iyo mvura.

Iti “Biraza kongera gusaba igihe. Tubashimiye kwihangana no kutwumva mu gihe turi gukora ibishoboka kugira ngo izo mbogamizi zikemuke.”

Imodoka za Polisi n’abagize inzego z’ubutabazi nibo bashobora kunyura muri uwo mwuzure mu mihanda ya Dubai.

Ni imvura yatumye amashuri afungwa ndetse abakozi ba Leta bari gukorera ku mu ngo zabo bakoresheje ikoranabuhanga ariko hamaze gutangira imirimo yo gukamya amazi mu mihanda.

Ntabwo haratangwa amakuru y’ibyangijwe byose n’iyo mvura nubwo mu gace ka Ras Al-Khaimah, Polisi yatangaje ko umugabo w’imyaka 70 yapfuye nyuma y’uko ikinyabiziga cye gitwawe n’umwuzure.

Uretse muri Dubai imvura nyinshi yanaguye muri Bahrain, Qatar na Arabia Saoudite ndetse muri Oman ho komite ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko abantu 18 bapfuye kubera imvura imaze iminsi ihagwa.

Imirabyo y'inkuba yari yose muri Dubai
Umwuzure warengeye imihanda ku buryo bigorana kugenda
Hari abahitagamo kugenda n'amaguru nyuma yo kubona ko imodoka idashobora kunyura mu mazi
Imvura yaguye yateje umwuzure mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Dubai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .