00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yirukanye abakozi bayo badashyigikiye Israel

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 19 April 2024 saa 04:34
Yasuwe :

Google yirukanye abakozi bayo 28 bakoze imyigaragambyo bamagana umubano iki kigo cy’ikoranabuhanga gifitanye na leta ya Israel, mu ntambara ikomeje Gufata inde ntera muri Gaza.

Google yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe kuko aba bakozi babangamiye imigendekere isanzwe y’akazi.

Umuvugizi wa Google yagaragaje ko ibyakozwe n’aba bakozi bifatwa nko kubangamira abandi bakozi no kubabuza kugera aho bakorera kandi ari ukurenga ku mabwiriza agenga iki kigo.

Ati “Nyuma yo kwanga ubusabwe bwacu ngo bahagarike ibikorwa byabo, abashinzwe umutekano baje kubikuriraho kugira ngo umutekano wo mu kazi urusheho kuba mwiza.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru itsinda rimwe ry’aba bakozi bigaragambirije ku biro by’Umuyobozi mukuru wa Google Cloud, Thomas Kurian, biherereye mu Mujyi wa Sunnyvale muri California mu gihe abandi bagiye bakicara amasaha umunani ku biro bya Google i New York.

Aba batishimiye umubano wa Google na Israel, biyise ‘No Tech for Apartheid’, bishatse kuvuga ko hadakwiye umubano w’ikigo nk’iki cy’ikoranabuhanga n’abashyize imbere ivangura.

Kuva mu 2021 abakozi benshi b’iki kigo bagiye batangaza ko batishimiye na busa amasezerano ‘Nimbus’ Google na Amazon byagiranye na Israel. Hari kandi amakuru yagiye ashyirwa hanze avuga ko igisirikare cy’iki gihugu cyifashisha Google Cloud n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano rya Google, byose bikaba ari ibyinubirwa n’aba bakozi.

Ibinyamakuru +972 Magazine na Local Call, byashyize hanze amakuru y’ibanga mu ntangiriro za Mata, avuga ko igisirikare cya Israel cyifashisha porogaramu y’ubwenge bw’ubukorano ya ‘Lavender’ mu gushakisha ahari abantu muri Gaza hagaterwa ibisasu, ariko iki gisirikare gitangaza ko cyifashisha iyi porogaramu mu bikorwa by’ubusesenguzi gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .