00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonésie: Ikibuga cy’indege cyafunzwe, abaturage barahungishwa mu kwirinda ingaruka z’iruka ry’ikirunga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 18 April 2024 saa 06:21
Yasuwe :

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Sam Ratulangi cyo mu Mujyi wa Manado muri Indonésie cyafunzwe ndetse abaturage bo muri icyo gice giherereye mu Ntara ya y’Amajyaruguru y’Ikirwa cya Sulawesi, barahungishwa, hirindwa ingaruka zituruka ku iruka ry’ikirunga.

Iki kibuga cy’Indege cyafunzwe ku wa 18 Mata 2024 bijyanye n’uko ikirunga cya Ruang cyatereraga ivu, amabuye n’umwuha uhumanya ushyushye cyane, hirindwa ko hari abo byahitana.

Ikigo gishinzwe ibijyane no kugenzura ibirunga no guhangana n’ingaruka z’ibiza cyo muri Indonésie cyatangaje ko iki kirunga ku wa 17 Mata 2024 byibuze cyarutse inshuro eshanu ku buryo bukomeye, cyemeza ko ari byo byatumye hatangwa uwo muburo.

Kuri uyu wa 18 Mata 2024 iki kirunga cyatangaga umwotsi ku buryo budahagarara, wageraga muri metero 500 uvuye aho uburebure bwacyo bugarukira, bituma abaturage b’aho hafi basabwa kwimukira byibuze mu bilometero bitandatu.

Abaturage bagera ku bihumbi 11 ni bo bibarurwa ko baba muri ibyo bice, icyakora Associated Press yanditse ko abagera kuri 800 ari bo bamaze kubahiriza amabwiriza.

Umuyobozi w’Ikibuga cy’Indege cyitiriwe Sam Ratulangi, Ambar Suryoko ati “Twahagaritse ingendo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Sam Ratulangi bijyanye n’uko umwotsi w’ikirunga wari wabanye mwinshi bikaba byabangamira ikorwa ry’ingendo.”

Ku wa 17 Mata 2024 Ikigo cy’Urwego rwa Australie gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyavuze ko kiri gukurikiranira hafi ingano y’umwotsi iki kirunga cyohereje mu kirere n’intera ugeramo, gihamya ko ubu umaze kugera mu ntera y’ibilometero birenga 21 ugana hejuru.

Inzego zishinzwe gukurikirana ibirunga muri Indonésie zagaragaje ko uku kuruka kw’ikirunga bishobora gutuma igice kimwe cy’ikirunga kigwa mu nyanja bigateza umuhengeri uzwi nka Tsunami.

Byabayeho mu Ukuboza 2018, ubwo Ikirunga cyo muri iki gihugu cya Anak Krakatau cyarutse bituma igice kingana na bitatu bya kane byacyo kigwa mu nyanja biteza ibiza by’umutingito na Tsunami abarenga 400 bitaba Imana.

Indonésie ni igihugu cya mbere ku Isi gihuza ibirwa byinshi bigera ku 18.307 bigakora igihugu kimwe. Iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni 270 kikagira ibirunga 120 bikiruka.

Indonésie ifite ibirunga birenga 120 biruka mu bihe bitandukanye
Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Sam Ratulangi cyafunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .