00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yapfubije igitero cya ‘drones’

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 April 2024 saa 10:28
Yasuwe :

Ingabo za Iran zikorera mu birindiro bya Asfanah biri mu bilometero 440 uvuye mu Murwa Mukuru, Tehran, zaburijemo igitero cy’indege eshatu zitagira abapilote (drones) bikekwa ko cyagabwe na Israel.

Televiziyo y’igihugu yatangaje ko iturika ryumvikanye muri iyi ntara ryatumye ingendo z’indege zaho no muri Tehran zisubikwa mu gihe kirenga amasaha ane.

Ibinyamakuru CNN, CBS na ABC byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko bamwe mu bayobozi bo muri iki gihugu bemeje ko izi drones zoherejwe n’ingabo za Israel.

Ni nyuma y’aho ingabo za Iran zigabye igitero cya missile na drones zirenga 300 kuri Israel tariki ya 13 Mata 2024, ubwo zihoreraga ku gitero cyagabwe kuri Ambasade ya Iran muri Syria.

Gusa iyi televiziyo yo muri Iran yasobanuye ko izi drones zitaturutse hanze ya Iran, ariko ntabwo yasobanuye ukekwaho kuzohereza muri Asfanah.

Kugeza ubu ntacyo Leta ya Israel iratangaza kuri aya makuru mashya y’igitero muri Iran, ariko yari yarateguje ko ishobora kuzarasa ku butaka bw’iki gihugu.

Iran yahanuye drones zose zoherejwe muri Asfanah yifashishije intwaro zirinda ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .