00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yagerageje ibisasu bishya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 April 2024 saa 06:09
Yasuwe :

Koreya ya Ruguru yagerageje missile ebyiri zirimo iyitwa Hwasal-1-Ra-3 na missile ya Pyoltsi-1-2 zarashwe Nyanja y’Umuhondo.

Byasobanuye ko iri gerageza “ryageze ku ntego” ari kimwe mu bigize ubushakashatsi bw’igihugu mu rwego rwa gisirikare, bityo ko ntaho rihurira n’umwuka mubi uri hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo.

Ibiro Ntaramakuru Yonhap byo muri Koreya y’Epfo byatangaje ko iki gihugu cyakurikiraniraga hafi iri gerageza, gusa ngo iki gihugu kiri gukora ubusesenguzi kuri missile ya Pyoltsi kuko ari ubwa mbere kiyumvise.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 ubwo Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un yatangazaga ko atagikeneye ubwiyunge na Koreya y’Epfo, ingabo z’igihugu cye zimaze kugerageza missile esheshatu.

Igisirikare cya Koreya y’Epfo, icya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’icy’u Buyapani na byo byakomeje imyitozo ihuriweho, igamije kwitegura uburyo bwo gukumira igitero icyo ari cyo cyose, mu gihe byaba ngombwa.

Pyoljji-1-2 ni kimwe mu bisasu Koreya ya Ruguru yagerageje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .