00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe ko abasirikare ibihumbi 50 b’u Burusiya ari bo bamaze kugwa muri Ukraine

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 April 2024 saa 03:26
Yasuwe :

Ubucukumbuzi bwakozwe n’ibinyamakuru birimo BBC Russian na Mediazona bwagaragaje ko abasirikare b’u Burusiya 50,000 ari bo bamaze gupfira muri Ukraine kuva batangira intambara muri Gashyantare 2022.

Nk’uko BBC yabitangaje kuri uyu wa 17 Mata 2024, abasirikare barenga 27.300 bapfuye mu mwaka wa kabiri w’iyi ntambara. Ni ukuvuga guhera muri Mutarama 2023 ubwo bwoherezaga abasirikare benshi mu bice bitarimo Donetsk na Luhansk.

Yasobanuye ko yashoboye gufata amashusho y’imva nshya z’abasirikare mu marimbi 70 yo hirya no hino mu Burusiya, kandi ngo bigaragara ko aya marimbi yagutse cyane bitewe n’iyi ntambara.

Iti “Nk’urugero, amashusho y’irimbi rya Bogorodskoye riri muri Ryazan, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Moscow agaragaza ko hongereweho ikindi gice. Amafoto na videwo byahafatiwe bigaragaza ko imva nshya ari iz’abasirikare n’abofisiye biciwe muri Ukraine.”

Abarusiya bagera kuri bibiri bya gatanu, nk’uko iki kinyamakuru cyabisobanuye, ni abatarabaga mu gisirikare mbere y’uko iyi ntambara itangira.

Muri Gashyantare 2022, u Burusiya bwabanje kohereza abasirikare babigize umwuga kugira ngo barwanire ahakomeye, ariko umusesenguzi mu bya gisirikare, Samuel Cranny Evans, yagaragaje ko abenshi bahatikiriye, abandi barakomereka.

Nyuma y’iki gihombo, Samuel ukorera mu kigo Rusi (Royal United Services Institute) cyo mu Bwongereza, yasobanuye ko u Burusiya bwatangiye kohereza abamaze igihe gito mu myitozo ya gisirikare, abasivili n’imfungwa.

Guhera muri Kamena 2022, bivugwa ko u Burusiya bwahaye uburenganzira Yevgeny Prigozhin wayoboraga umutwe wa Wagner ngo ajye gushakira muri gereza abafungwa bo kujya ku rugamba, abikora kugeza muri Gashyantare 2023 ubwo yashwanaga na Minisiteri y’Ingabo.

Ubusesenguzi bwakozwe n’ibi binyamakuru bwagaragaje ko byibuze abafungwa 9000 biciwe ku rugamba, kandi ko abenshi binjijwe na Prigozhin bapfuye mu mezi atatu ya mbere, mu gihe abinjijwe na Minisiteri y’Ingabo batarengeje amezi abiri bitewe ahanini n’imyitozo idahagije bahawe mbere y’uko boherezwa.

Muri aba bafungwa, hari abishwe hashingiwe ku itegeko rya Prigozhin, bazira guhunga urugamba nta muyobozi wabo wabahaye amabwiriza. Ngo ni ko itegeko ryo muri Wagner ryari riteye.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko kitakoze icukumbura ku basirikare b’u Burusiya baba bashyinguwe mu bice iki gihugu kigenzura (Donetsk na Luhansk), gisobanura ko mu gihe bakongerwaho, umubare wazamuka cyane.

Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelensky muri Gashyantare 2024 yatangaje ko abasirikare 31.000 babo ari bo biciwe muri iyi ntambara.

Yagize ati “Abasirikare 31.000 ba Ukraine bapfiriye muri iyi ntambara. Si 300.000 cyangwa 150.000 cyangwa ibindi byose Putin n’abo bafatanyije bavuga. Ariko buri rupfu rw’aba ni igihombo gikomeye twagize.”

Muri Kanama 2023, abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko Ukraine yari imaze gutakariza abasirikare 70.000 muri iyi ntambara, abandi 120.000 bari barakomeretse.

Iyi foto igaragaza uko irimbi rya Bogorodskoye ryari rimeze mu Ukwakira 2021 n'uko ryari ryaragutse muri Mata 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .