Kanye West cyangwa se Ye akimara gutandukana Adidas, muri Werurwe 2023, uru uruganda rwahise rujya mu giharahiro cy’icyo ruzamaza inkweto za Yeezy, kugeza ubwo rwatekereje no kuzitwika nubwo icyo gihe zabarizwaga akayabo ka miliyari 1.2 z’Amayero.
Muri Gashyantare uyu mwaka Adidas yiyemeje ko izo kweto za Yeezy zagombaga kwamamazwa na Ye zari zisigaye, igomba kuzigurisha hagamijwe ko zose zishira.
Iki kigo gitangaje iyi nyungu gitekereza ko kizunguka mu 2024 nyuma y’uko mu minsi ishize cyatangaje ko mu 2023 cyahombye miliyoni 81,8$ (arenga miliyari 105 Frw).
Ni igihombo Adidas yavuze ko ari cyo cya mbere igize kinini kuva mu myaka 30 yari ishize.
Kuri ubu Adidas iri gukora inkweto za Samba, Gazelle na Campus, igaragaza ko nyuma yo gusubira mu mibare yabonye ko izunguka miliyoni 200 z’Amayero (arenga miliyari 273 Frw) zirenga ku yo yatekerezaga bijyanye n’uko igihembwe cya mbere cyagenze neza.
Adidas igaragaza ko mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka yageze ku nyungu ya miliyoni 336 z’Amayero (arenga miliyari 459 Frw), amafaranga yavuye kuri miliyoni 60 muri icyo gihembwe cy’umwaka ushize, nyuma y’amezi make itandukanye na Kanye West.
Muri aya mezi atatu ya mbere ya 2024 kandi Adidas yagurishije inkweto za Yeezy Kanye West yamamazaga zifite agaciro ka miliyoni 150 z’Amayero (angana na miliyari 205 Frw), ibarura inyungu ya miliyoni 50 z’Amayero (angana na miliyari 68 Frw).
Iki kigo gikora inkweto kivuga ko izindi nkweto zo muri ubwo bwoko zisigaye kizazigurisha kuri miliyoni 200 z’Amayero (arenga miliyari 273 Frw) ariko kikazigurisha nta nyungu na nke gikuyemo.
Kubera ko Adidas yatandukanye na Kanye West ku bw’amagambo byavugwaga ko ahembera urwango yatangaje, mu mwaka ushize Adidas yiyemeje kugurisha zimwe muri izo nkweto ku kiranguzo ku bigo by’abagiraneza bifasha mu kurwanya ihemberwa ry’urwango.
Mu 2022 ni bwo Adidas yiyemeje guhomba miliyoni 246$ ariko igasesa amasezerano na Kanye West, amasezerano impande zombi zari zagiranye mu 2013. Mu 2023 Adidas yabarirwaga gaciro ka miliyari 15.7$ (angana na miliyari 20.242 Frw).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!