00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Polisi yafashe umugabo wagambiraga guturitsa ibiro by’uhagarariye Iran

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 April 2024 saa 05:19
Yasuwe :

Polisi yo mu Bufaransa yataye muri yombi umugabo winjiye ahaherereye ibiro by’uhagarariye Iran mu murwa mukuru, Paris, avuga ko ashaka kubituritsa.

Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko uyu mugabo yagaragaye yinjira aha hantu, afite ikintu kimeze nk’igisasu, yambaye n’ikote ryambarwa n’inzobere mu guturitsa ibisasu.

Bivugwa kandi ko ubwo yageraga muri ibi biro, yashyize amaberendera ya Iran hasi, avuga ko ashaka guhorera umuvandimwe we wishwe.

Abapolisi boherejwe kugira ngo batabare abari muri ibi biro, ariko ubwo bamufataga, basanga nta gisasu afite nk’uko iki kinyamakuru cyakomeje kibisobanura.

Byamaze kumenyakana ko ari umugabo w’imyaka igera kuri 60 y’amavuko, ufite inkomoko mu Bufaransa no muri Iran.

Abapolisi bagiye gutabara ibiro by'uhagarariye Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .