00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena y’u Bwongereza yongeye gutinza gutora itegeko rirebana no kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 18 April 2024 saa 09:06
Yasuwe :

Sena y’u Bwongereza yimuriye mu cyumweru gitaha gahunda yo gutora umushinga w’itegeko rireba amasezerano yo kohereza abimukira u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda, mu gihe Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak we yifuza ko byakwihutishwa kugira ngo aba mbere batangire koherezwa vuba.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Umutwe w’Abadepite wanze impinduka zari zatanzwe na Sena kuri uyu mushinga w’itegeko, ariko kuri ubu Sena yongeyemo izindi mpinduka yifuza ko zakorwa muri uwo mushinga w’itegeko.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ntabwo byemeranyijwe n’impinduka zishaka gukorwa na Sena, zirimo uburyo abantu bakoreye cyangwa bakoranye n’igisirikare cy’u Bwongereza bafatwa mu mahanga.

Guverinoma yifuzaga ko iryo tegeko ryatorwa muri iki cyumweru kugira ngo abimukira ba mbere batangire koherezwa mu Rwanda muri iri tumba.

Uyu mushinga w’itegeko rirebana no kohereza abimukira mu Rwanda woherejwe mu Nteko Ishinga Amategekko umwaka ushize nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rutambamiye gahunda yo kohereza abo bimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe bamwe bari bamaze no kurira indege.

Uyu mushinga w’itegeko mushya ugamije kwemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye bidasubirwaho no kutemerera inkiko kuba zabitangaza ukundi mu gihe cy’ubujurire.

Ibyo biri gukorwa hashingiwe ku masezerano mashya u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda, agamije kuvugurura aya mbere ajyanye no kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri icyo gihugy binyuranyije n’amategeko.

Impinduka Sena y’u Bwongereza yifuza ko zakongerwa mu mushinga w’itegeko zirimo kureba ko uwo mushinga utanyuranyije n’amategeko y’imbere mu gihugu n’amategeko mpuzamahanga, kuba u Rwanda rutakemezwa nk’igihugu gitekanye kugeza raporo ntakuka yabyo isohotse, kuba ubujurire bwajya bwemerwa niba bigaragaye ko u Rwanda rudatekanye, ndetse no kuba abantu babaye cyangwa bakoranye n’igisirikare cy’u Bwongereza bahabwa umwihariko.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yakiriye Perezida Kagame mu biro bye bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo n’iyi y’abimukira.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma yabwo, Rishi Sunak yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame bishimangira ubushake bw’u Rwanda muri iyi gahunda.

Ati “Nabonanye na Perezida w’u Rwanda muri iki Cyumweru kandi bafite ubushake bwo gukora ibyo biyemeje muri ubu bufatanye kandi mfite icyizere ko imyiteguro izabibashoboza yarangiye.”

Abanyamakuru bakomeje bamubaza igihe indege izageza aba bimukira mu Rwanda izahagurukira, undi yirinda kugira icyo abitangazaho, gusa avuga ko “niyemeje guhagarika aya mato y’abimukira".

Ati "Dukwiriye kugira ikibazitira kugira ngo abantu baza hano mu buryo bunyuranyije n’amategeko batahaguma, ahubwo bahakurwe, iyi niyo mpamvu u Rwanda ari ingenzi, kandi niyo mpamvu niyemeje ko uyu mushinga ugenda neza.”

Yakomeje avuga ko ikiri guhabwa imbaraga ari ukugira ngo iyi gahunda yemezwe n’Inteko Ishinga Amategeko vuba.

Ati “Mbere na mbere uyu mushinga ukeneye kubanza kwemezwa n’Inteko ariko mfite icyizere ko numara gutorwa, tuzabasha gushyira iyi gahunda mu bikorwa.”

Ni mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda naho Inteko Ishinga Amategeko iherutse gutora itegeko ryemeza burundu amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bijyanye n’ubufatanye mu kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Amasezerano ajyanye no kohereza abimukira mu Rwanda yavuguruwe mu Ukuboza umwaka ushize
Minisitiri w'Intebe Rishi Sunak mu cyumweru gishize yahuye na Perezida Kagame baganira no kuri iyi ngingo y'abimukira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .