Ni nyuma y’uko uwo mwarimu asezeye ku kazi avuga ko yakiriye ubutumwa bwinshi bumubwira ko azicwa, agahitamo kwegura ngo akize amagara ye.
Iyi myanzuro yo kugeza mu butabera uwo mwana w’umukobwa yafashwe nyuma y’uko guhera mu 2020, mu Bufaransa abarimu babiri bamaze kwicwa baciwe imitwe, aho byagiye bivugwa ko bikorwa n’abafite amatwara akaze y’idini ya Islam.
BBC yatangaje ko uwo muyobozi w’ishuri yeguye kuwa Gatanu ushize, icyakora ikigo yigishagaho n’amazina ye byagizwe ibanga.
Muri email yandikiye abarimu yari ayoboye, yavuze ko yeguye kubera iterabwoba yashyizweho rigaragaza ko ashobora no kubura ubuzima.
Yavuze ko atari umwanzuro woroshye kwegura mu gihe yari amaze imyaka 45 ari umurezi.
Bivugwa ko gushwana k’uwo mwarimu n’abanyeshuri batatu b’abakobwa byabaye tariki 28 Gashyantare uyu mwaka, kuri iryo shuri uwo muyobozi yari amazeho imyaka irindwi.
Abo bakobwa ngo binjiye mu kigo bambaye ibitambaro bitwikira mu mutwe byambarwa n’abayisilamukazi, umuyobozi abasaba kubivanamo kugira ngo bubahirize itegeko u Bufaransa bugenderaho kuri ubu ryo kutambara ibikingira umutwe n’isura bishingiye ku idini mu ruhame.
Babiri muri abo bakobwa barabyubahirije ariko uwa Gatatu arabyanga bituma atongana n’umuyobozi.
Hashize iminsi uwo muyobozi atangira kwakira ubutumwa bumutera ubwoba ku mbuga nkoranyambaga ko azicwa, ndetse na Minisiteri ishinzwe umutekano yarabibonye, yongera uburinzi ku ishuri.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa nabwo bwatangaje ko bwamaze guta muri yombi abantu babiri bikekwa ko bagize uruhare mu gukwirakwiza izo mvugo.
Minisitiri w’Intebe Gabriel Attal yatangaje ko iperereza bakoze ryagaragaje ko uwo muyobozi atigeze akubita uwo munyeshuri w’umukobwa, bityo ko uwo mukobwa azagezwa mu butabera agasobanura impamvu yabeshye.
U Bufaransa bwatangaje ko butazigera na rimwe bwongera kujenjekera abantu babeshya bitwaje imyemerere ku bintu bazi neza ko bishobora gutwara ubuzima bwa bagenzi babo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!