Mu mpera za 2020 ni bwo u Bushinwa bwatangaje ko vino zibwinjizwamo ziturutse muri Australia zizajya zicibwa imisoro ingana na 212%.
Nyuma muri Werurwe 2021 hafashwe icyemezo ntakuka ko iyo misoro yagombaga kuva hagati ya 116% kugeza kuri 218%, icyo cyemezo kikazakurikizwa mu myaka itanu yagombaga gukurikiza.
Icyakora ku wa 28 Werurwe 2024 Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa yagize iti “Nyuma yo gusuzuma impinduka zijyanye n’ubucuruzi bw’izi vino, twasanze bitakiri ngombwa gukomeza gushyira imisoro ikabije kuri vino zituruka muri Australia.”
Izi mpinduka zafashwe ziratangira gukurikizwa kuri uyu wa 29 Werurwe 2024.
Ni ibyemezo byahungabanyije ubu bucuruzi bufatwa nk’ishyiga ry’inyuma muri Australia kuko nyuma y’ibyo byemezo, ibyo Australia yoherezaga mu Bushinwa byagabanyutse ku rugero rwa 97% mu 2021 ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Ni ukuvuga ko litiro zirenga kuri miliyoni 90 zitacurujwe, ibicuruzwa byari bifite agaciro ka miliyari y’Amadolari ya Australia (angana na 653$) nk’uko ikigo kigenzura iyi mirimo cya Wine Australia kibitangaza.
Byagize n’ingaruka kuri vino yoherezwa ku bihugu bitandukanye ku rwego rw’Isi, aho na yo yagabanyutse ku kigero cya 30% muri iyo myaka y’ibihano byashyizweho n’u Bushinwa.
Ibi kandi byatumye vino yakozwe hagati ya 2022 na 2023 ku rwego rw’Isi ihanantuka bitigeze bibaho mu myaka 15 yari ishize.
Guverinoma ya Australia yatangaje ko uyu mwanzuro yawakiranye ubwuzu “kuko uje mu bihe ubu bucuruzi bw’ibi binyobwa bwari bugeramiwe” ishimira abahinzi b’imizabibu bakomeje kwihangana muri ibi bihe.
Vino yaturukaga muri Australia yinjizwa mu Bushinwa yari yihariye 27,5% by’iyo u Bushinwa bwatumizaga hanze mbere y’uko ibyo bihano bishyirwaho, cyane ko kuyinjiza byari ubuntu bitewe n’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi.
Icyakora mu mezi atandatu ya mbere ya 2023 byabaruwe ko iyo mibare yageze kuri 0,14%.
U Bushinwa bugifata ibyo byemezo, Australia na yo yahise iburega mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucurizi, WTO, bigateganywa ko kubera ko ibyo biciro byakuweho n’icyo kirego kiravanwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!