00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Perezida Zelenskyy ahangayikishijwe n’uko abantu batagishaka kubyara

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 29 March 2024 saa 10:47
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenasky yatangaje ko hakenewe ikoranabuhanga rifasha guha ingufu ingabo zirwanira mu kirere kugira ngo abaturage babone umutekano uzatuma bongera kwitabira kubyara cyane.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bo mu gace ka Sumy, ubwo yari abajijwe niba hari gahunda yo gutera inkunga ababyeyi babyaye bwa mbere.

Yagize ati “Ntabwo dukeneye ubufasha bw’amafaranga gusa kuko uko mbyumva, amafaranga arafasha ariko ntabwo yatuma abantu bashishikarira kubyara mu bihe by’intambara. Ku byerekeye imbyaro, mbona ahanini ari ikibazo cy’umutekano.”

Yakomeje avuga ko Leta igomba gushyiraho uburyo bwo gukumira ibisasu bishobora guterwa ku mashuri y’inshuke n’andi yose “ikanabona ikoranabuhanga rigezweho mu by’umutakano wo mu kirere.”

Yijeje ko mu gihe iyi ntambara izaba irangiye hazabaho kubyara ku rugero rwo hejuru kuko miliyoni nyinshi z’abanya-Ukraine bahunze bazagaruka mu gihugu “bafite icyizere cy’ejo hazaza, bizeye kuba muri Ukraine itekanye.”

Abagore bo muri Ukraine bageze igihe cyo kubyara babarirwa abana 0.7, umubare muto cyane ugereranyije n’ibindi bihugu byose byo ku Isi.

Muri Kamena 2023, inzego zishinzwe ibarurishamibare muri Ukraine zabaruraga ko mu gihugu hasigaye abaturage miliyoni 29 mu gihe mu 1991 bari miliyoni 52.

Ukraine ivuga ko mu gihe intambara izaba irangiye abaturage bazashoshikarira kubyara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .