00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo ukekwaho umugambi wo kwica Perezida Zelensky yafatiwe muri Pologne

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 April 2024 saa 08:42
Yasuwe :

Abashinzwe umutekano muri Pologne bataye muri yombi umugabo witwa Powel K. ukekwaho gufasha inzego z’u Burusiya zishinzwe ubutasi gutegura umugambi wo kwica Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Ubushinjacyaha bwo muri Pologne kuri uyu wa 18 Mata 2024 bwasobanuye ko uyu mugabo yemereye ubutasi bw’u Burusiya kujya abuha amakuru yo ku kibuga cy’indege cya Rzeszów-Jasionka kiri mu bilometero hafi 100 uvuye muri Ukraine.

Iki kibuga cy’indege kiri mu Majyepfo ya Pologne ni cyo Zelensky akunze kwifashisha iyo agiye kugirira uruzinduko mu bindi bihugu. Ni na cyo kinyuzwaho inkunga ijya muri Ukraine, iturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi.

Nk’uko CNN yabitangaje, abashinzwe umutekano muri Pologne bataye muri yombi uyu mugabo nyuma y’aho Leta ya Ukraine ibashyikirije ibimenyetso bigaragara ko ari muri uyu mugambi.

Uyu mugabo atawe muri yombi nyuma y’amasaha make Leta y’u Budage na yo itangaje ko yafashe abagabo babiri bakoranaga n’ubutasi bw’u Burusiya mu mugambi wo gushaka guhagarika inkunga zoherezwa muri Ukraine.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Budage, Nancy Faeser, yabwiye abanyamakuru ati “Inzego z’umutekano zacu zakumiriye ituritswa ry’ibisasu ryari rigamije guhagarika inkunga yacu ijya muri Ukraine. Iki ni ikintu gikomeye cy’umukozi ukekwaho gukorera Leta y’inyabyaha ya Putin.”

Si ubwa mbere haketswe umugambi wo kwica Zelensky, kuko muri Kanama 2023 hatawe muri yombi umugore byavugwaga ko ashobora kuba yarakusanyaga amakuru y’uruzinduko rw’uyu Mukuru w’Igihugu mu karere ka Mykolaiv kugira ngo agabweho igitero cy’indege.

Zelensky yifashisha ikibuga cy'indege cyo muri Pologne, iyo agiye mu bindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .