00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICJ yategetse Israel gushaka uko ibiribwa bigera muri Gaza

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 29 March 2024 saa 11:17
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (International Court of Justice: ICJ), rwategetse ko bijyanye n’inzara ikomeje kuvuza ubuhuha muri Gaza, Israel igomba kwemerera bidasubirwaho imodoka zikoreye ibiribwa byo gutabara Abanye-Gaza ndetse ikazishakira inzira zihagije.

Uru rukiko rwategetse ko Israel igomba gukora uko ishoboye kose igafata ingamba za ngombwa idatinze, igafatanya na Loni kugira ngo hatangwe ubufasha bw’ibanze bukenewe burimo ibiribwa, imiti n’amazi.

ICJ ibishyizeho nyuma y’aho mu mezi abiri ashize yagaragaje ko “Israel igomba gufata ingamba zikomeye zizatuma yirinda kugwa mu byaha bya Jenoside muri Gaza” birimo gukumira inkunga z’ubutabazi, ibyaha Israel yakomeje gushinjwa n’ibihugu bitandukanye.

Kuri iyi nshuro ICJ yagize iti “Urukiko rwabonye ko Abanye-Palestine muri Gaza batari guhura n’ibibazo by’inzara gutyo gusa ahubwo inzara itangiye gushinga imizi. Israel igomba gufasha mu gufungura ibice bitandukanye ndetse ikamenya ko bihari mu gihe cyose bikenewe.”

Ibi bice uru rukiko ruvuga ni ibyinjira cyangwa bigasohoka muri Gaza, birimo n’icya Rafah bihuza Gaza na Misiri.

Icyakora Misiri ni yo yemerera Israel gushyiraho umunsi wo gukoresha ubwo bwinjiriro, noneho na Israel ikagenzura buri modoka ihinjiye, hirindwa ko hakwinjizwa ibindi bitari inkunga z’ubutabazi.

Uretse aya marembo ya Rafah, izindi nzira zo ku butaka zinjira muri Gaza zafunzwe Israel ikigaba ibitero kuri iyi ntara, ibitero byagabwe nyuma y’iminsi mike Umutwe wa Hamas ugabye ibindi mu bice bitandukanye by’iki gihugu kiyobowe na Benjamin Netanyahu.

Kuri iyi nshuro imiryango itabara imbabare igaragaza ko imfashanyo zinyuzwa i Rafah zidahagije ngo abaturage ba Gaza bareke gukomeza kwicira isazi mu jisho, igasaba ko aho kunyura hakongerwa n’ibyoherezwa bikiyongera.

Raporo iherutse guhabwa umugisha na Loni, igaragaza ko 70% bya miliyoni 2,3 z’abaturage ba Gaza bari guhura n’ibibazo by’inzara idasanzwe, ibibazo byiganje cyane mu majyaruguru y’iyi ntara.

ICJ itanga impuruza ko nta gikozwe iyi nzara ishobora guhitana imbaga aho kugeza uyu munsi abana 27 bamaze kwicwa na yo.

Kugeza uyu munsi Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza igaragaza ko kuva Israel yatangiza ibitero simusiga kuri Hamas, abagera ku 32.552 bamaze kwicwa, ikagaragaza ko biganjemo abana n’abagore.

Israel yasabwe gushaka uko Abanye-Gaza bagezwaho inkunga z'ubutabazi bidatinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .