00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christiane Amanpour arwaye Kanseri

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 15 June 2021 saa 03:20
Yasuwe :

Umunyamakuru wamenyekenye cyane kuri CNN na BBC mu biganiro n’abayobozi bakomeye ku Isi, Christiane Amanpour, nyuma yo kumara ukwezi atagaragara kuri televiziyo yahishuye ko arwaye Kanseri y’udusabo tw’intanga ngore asaba abagore bose kuba amaso bakipimisha hakiri kare.

Amanpour w’imyaka 63 wamenyekanye cyane kubera ubutwari afite bwo gutara inkuru ahari kubera intambara hirya no hino ku Isi, yatangaje ko yabazwe, abaganga bagakuramo agasabo kari karwaye ndetse yizeye ko azakira uko azajya akomeza gukorerwa ‘Chemotherapy’ [ubuvuzi buhabwa abarwayi ba Kanseri].

Uyu munyamakuru yavuze ko impamvu yatumye atangaza ko arwaye iyi kanseri ari ukugira ngo akangurire abagore bose kwipimisha hakiri kare kugira ngo igihe bagize ibyago byo kuyirwara ivurwe itarafata urundi rwego kuko ari indwara yica.

Ati “Ndashaka kugira inama abagore bose, ko bakwihugura kuri iyi ndwara, kandi bagahora bipimisha kenshi gashoboka, bakivuza igihe cyose bumvise barwaye, ndetse ntibakerense kwivuza no gufata neza ubuzima bwabo hakurikijwe inama za muganga.”

Kanseri y’ubusabo intanga ngore ni indwara igoranye kuyitahura kubera ko abayirwaye bakunda kugira ibimenyetso bisa nk’ibidahuye nayo ndetse benshi ntibajye kwivuza kubera ko baba bumva byoroheje.

Bimwe mu bimenyetso byayo harimo kubabara igifu, kumva uhaze igihe cyose utangiye kurya, kuribwa mu ngingo, guta ibiro, n’ibindi.

Iyi ndwara iri ku mwanya wa Karindwi muri Kanseri abagore bakunda kurwara ndetse ikaza ku mwanya wa Munani muri Kanseri zibica, ugendeye ku mibare itangwa n’ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi kuri Kanderi [World Cancer Research Fund].

CNN yatangaje ko Amanpour azajya akora ibiganiro bye kuri Televiziyo kuva kuwa mbere kugera kuwa gatatu mu gihe azamara ighe kinini akorerwa Chemotherapy.

Christian Amanpour yavukiye mu Bwongereza afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, Iran na Bosinia, ariko atuye muri Amerika mu Mujyi wa New York ari naho yatangarije ko arwaye Kanseri y’Udusabo tw’intanga ngore.

Christiane Amanpour yahishuye ko arwaye Kanseri y'Udusabo tw'Intanga Ngore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .