Muri Werurwe uyu mwaka, nibwo Harry n’umugore we Meghan, babwiye umunyamakuru Oprah Winfrey, ko icyemezo cyo kuva mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza bagifashe nyuma y’uko Meghan Markle ukomoka ku mwirabura n’umuzungu, yavuzweho amagambo y’irondaruhu kuri we na Archie, umwana w’imyaka ibiri yiteguraga kubyara icyo gihe.
Uretse gukorerwa irondaruhu kandi, uyu muryango wanavuze ku bindi bibazo bitandukanye wanyuzemo birimo kutabona ubwisanzure, umubano utari mwiza hagati y’Igikomangoma Harry na se umubyara n’ibindi.
Ni ikiganiro cyasebeje Ubwami bw’u Bwongereza cyane ndetse kinasenya umubano w’uyu muryango n’ubwo Bwami, kibabaza Umwamikazi ndetse bivugwa ko uyu muryango wagombaga kubyicuza.
Amakuru aturuka mu nshuti z’uyu Muryango usigaye utuye i Montecito muri Leta ya California muri Amerika, avuga ko “Baticuza iby’iki kiganiro”, icyakora bakaba barajwe ishinga no kubaka umubano mwiza n’Umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza, nubwo ukibabajwe n’ibyabaye.
Nyuma yo kwibaruka umwana wa kabiri, wiswe Lilibet Diana, umuryango wa Harry ushyize imbaraga mu kurera abana babo, dore ko na Archie yatangiye kujya mu ishuri mu minsi ishize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!