Iryo huriro ryahamagariye ibindi bihugu birimo ihuriro ry’ibihugu 20 bikize (G20) n’abikorera kurushaho gutanga umusanzu wabo mu guhashya icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi.
Itangazo ryabonywe na Reuters riri gutegurwa ngo risohoke nyuma y’inama ihuje abayobozi b’ibihugu bigize G7 iri kubera Carbis Bay mu Bwongereza, rivuga ko inkunga byiyemeje izaba yabonetse bitarenze muri Gashyantare 2022.
Bivugwa ko iryo tangazo ryatangiye kwandikwa kuri uyu wa Gatandatu ariko hagiye habamo kutumvikana ku bigomba kuba birigize, birimo n’ubusabe bw’u Buyapani bw’uko rikwiriye kubamo gufata umurongo ukomeye wo guhangana n’u Bushinwa.
G7 yatangaje ko izakomeza gushyigikira gahunda zigamije kugeza inkingo kuri bose zirimo Covax ishyigikiwe na Loni ndetse no gushaka uko uburenganzira ku buvumbuzi ku nganda zakoze inkingo buhabwa abandi, hakaboneka inganda nyinshi zikora inkingo.
Gahunda ya Covax igamije kubona inkingo miliyari ebyiri zo gutanga mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere bitarenze 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!