Intego ibi bihugu bifite ni uko umwaka wa 2022 wazasiga icyorezo cya Covid-19 kibaye amateka ku isi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko ibyo bitashoboka mu gihe urukingo rwaba rutaragera kuri buri wese nk’uko France24 yabitangaje.
Ati “Igihe kirageze ko ibihugu byateye imbere muri demokarasi n’ikoranabuhanga bigira uruhare mu gufasha isi kubona urukingo kubera ko nta bwirinzi bushoboka mu gihe abandi basigara badakingiwe.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye gutanga miliyoni 500 za doze z’inkingo, u Bwongereza bwiyemeza doze miliyoni 100 binyuze muri gahunda ya Covax ariko bigaragara ko zidahagije.
Ukurikije umuvuduko ibihugu bikennye biriho ubu mu gukingira abaturage babyo, byazasaba imyaka 57 ngo bibe bigeze ku rwego ibihugu byo muri G7 bigezeho mu bwirinzi nk’uko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta, Oxfam. Ibi ngo ntabwo bikwiriye hashingiwe ku buryo covid-19 igenda yihinduranya.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na we yasabye za laboratwari zikora imitigutanga 10% bya doze zigurisha anifuza ko G7 yafasha mu kugera ku ntego y’uko Abanyafurika bagera kuri 60% baba bamaze gukingirwa kugeza muri Werurwe 2022.
Ibihugu bihuriye mu cyiswe G7 birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Buyapani, u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!