00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iperereza ryagaragaje ko abakire bakomeye muri Amerika bakwepa kwishyura imisoro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 June 2021 saa 03:01
Yasuwe :

Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru ProPublica ryagaragaje ko abenshi mu Banyamerika 25 bakize kurusha abandi, bagiye bakwepa imisoro mu buryo butandukanye, rimwe na rimwe ntibishyure imisoro burundu, ubundi bakishyura imisoro micye cyane.

Iri perereza ryagaragaje ko abakire barimo Jeff Bezos ufite umutungo wa miliyari 185$, Elon Musk ufite umutungo wa miliyari 152$ na Warren Buffett ufite umutungo wa miliyari 103$$, bagiye bakwepa imisoro cyangwa bakagabanya iyo bari bakwiye gutanga. Muri rusange, umutungo w’Abanyamerika 25 ba mbere bakize kurusha abandi wazamutseho miliyari 401$ kuva mu 2014 kugera 2018, ariko imisoro batanze akaba ari miliyari 13.6$ gusa.

Abatishyura imisoro babinyuza mu buryo burimo gushora imari mu bikorwa by’ubugiraneza ndetse no kugaragaza ko ishoramari bakoze rizaturuka mu nyungu babonye, ariko ntirigire ingaruka ku mushahara w’abakozi.

Binyuze muri ubu buryo, abarimo nka Jeff Bezos ntibishyuye umusoro mu mwaka wa 2007 na 2011, mu gihe na Elon Musk atigeze yishyura imisoro mu 2018.

Aya makuru amenyekanye mu gihe muri Amerika hamaze iminsi hagaragara ibiganiro by’abantu basaba ko Abanyamerika bakize bakwiye no gutanga imisoro myinshi, mu rwego rwo kugabanya ikinyuranyo gikomeje kuba kinini hagati y’abakire n’abakene.

Perezida Joe Biden yamaze kugaragaza ko afite umugambi wo kwishyuza Abanyamerika b’abakire imisoro myinshi, mu rwego rwo kongera amafaranga azamushoboza kugera ku mugambi we wo kuvugurura ibikorwaremezo muri Amerika, umugambi uzatwara miliyari 2000$.

Iperereza ryagaragaje ko abakire b'Abanyamerika bakwepa imisoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .