Iri perereza ryagaragaje ko abakire barimo Jeff Bezos ufite umutungo wa miliyari 185$, Elon Musk ufite umutungo wa miliyari 152$ na Warren Buffett ufite umutungo wa miliyari 103$$, bagiye bakwepa imisoro cyangwa bakagabanya iyo bari bakwiye gutanga. Muri rusange, umutungo w’Abanyamerika 25 ba mbere bakize kurusha abandi wazamutseho miliyari 401$ kuva mu 2014 kugera 2018, ariko imisoro batanze akaba ari miliyari 13.6$ gusa.
Abatishyura imisoro babinyuza mu buryo burimo gushora imari mu bikorwa by’ubugiraneza ndetse no kugaragaza ko ishoramari bakoze rizaturuka mu nyungu babonye, ariko ntirigire ingaruka ku mushahara w’abakozi.
Binyuze muri ubu buryo, abarimo nka Jeff Bezos ntibishyuye umusoro mu mwaka wa 2007 na 2011, mu gihe na Elon Musk atigeze yishyura imisoro mu 2018.
Aya makuru amenyekanye mu gihe muri Amerika hamaze iminsi hagaragara ibiganiro by’abantu basaba ko Abanyamerika bakize bakwiye no gutanga imisoro myinshi, mu rwego rwo kugabanya ikinyuranyo gikomeje kuba kinini hagati y’abakire n’abakene.
Perezida Joe Biden yamaze kugaragaza ko afite umugambi wo kwishyuza Abanyamerika b’abakire imisoro myinshi, mu rwego rwo kongera amafaranga azamushoboza kugera ku mugambi we wo kuvugurura ibikorwaremezo muri Amerika, umugambi uzatwara miliyari 2000$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!