00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yongeye kwatsa umuriro muri Gaza

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 June 2021 saa 07:53
Yasuwe :

Umuriro wongeye kwaka nyuma y’aho Israel igabye muri Gaza ibitero iciye mu kirere ku mutwe wa Hamas iwusubiza ibyo wari wateye ku butaka bwayo.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu nibwo mu Mujyi wa Gaza humvikanye ibisasu bya karahabutaka. Mbere yabyo, ku wa Kabiri, ibipirizo 20 bikoreshwa mu gutera ibisasu byatewe mu Majyepfo ya Israel n’umutwe wa Hamas, bitwika ibintu bitandukanye.

Nibwo bwa mbere mu minsi 11 ishize hari hongeye kumvikana imirwano hagati y’impande zombi nyuma y’aho ku wa 21 Gicurasi hari habayeho kuyihosha.

Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero ku birindiro bya Hamas biri mu Mujyi wa Gaza ndetse no mu Majyepfo ya Khan Younis, kinavuga ko cyiteguye ibikorwa ibyo aribyo byose birimo no kuba imirwano yakuburwa mu gihe gikomeje gushotorwa.

Umuvugizi wa Hamas yatangarije Reuters ko bazakomeza kurwana mu gutsimbarara ku burenganzira bwabo bw’ahantu hatagatifu i Yerezalemu.

Iki gitero cyamaze iminota icumi yonyine gusa yari ihagije mu kwereka uyu mutwe ko imirwano ishobora kuburwa igihe icyo aricyo cyose.

Hashize iminsi hari ugukozanyaho hagati ya Palestine na Israel mu gace ka Gaza. Ni imirwano yatangiye ku wa 10 Gicurasi, nyuma y’ubushyamirane bwari bumaze igihe mu gace k’Uburasirazuba bwa Yeruzalemu.

Hamas isaba Israel gukura Abapolisi mu gace ka al-Aqsa, gafatwa nk’ahantu hatagatifu n’Abayahudi cyo kimwe n’Abayisilamu.

Ingabo za Israel zivuga ko nibura ibisasu 4.300 byatewe muri ako gace ku ruhande rw’ubutaka bwayo n’aba barwanyi. Bimwe ntibyigeze bigwa ku butaka bwayo, aho bibarwa ko 680 bitahageze ahubwo bikagwa muri Gaza.

Ikindi kandi ni uko 90% by’ibyo bisasu byagiye bipfubywa n’igisirikare cya Israel, bikagwa mu bice bidatuwemo n’abantu.

Nibura abantu 243 barimo abagore 100 n’abana bapfiriye muri Gaza muri aya makimbirane. Israel ivuga ko yishe abarwanyi 225 b’Abanya-Palestine.

Ni mu gihe ku ruhande rwayo, abantu 12 barimo abana babiri aribo bapfuye.

Umuriro wongeye kwaka muri Gaza nyuma y'ibitero bya Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .