Uyu mugabo w’imyaka 51, agiye gusimbura Umunya-Gambie, Fatou Bensouda, ucyuye igihe nyuma y’imyaka icyenda kuri uyu mwanya.
Yavuze ko azubahiriza inshingano ze nk’Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu bwubahane, ubwizerane, ukutabogama no kuyoborwa n’umutimanama.
Mu bibazo by’uruhuri asanze byasizwe n’uwo asimbuye birimo amaperereza akomeye ku byaha byakorewe ku butaka bwa Palestine, Afghanistan, Myanmar na Philippines.
Karim Khan, ni impuguke mu by’amategeko mpuzamahanga mpanabyaha n’uburenganzira bwa muntu, watorewe kuba Umushinjacyaha Mukuru wa ICC muri Gashyantare.
Mu byo yakoze harimo gukurikirana ibyaha byakozwe n’Imitwe ya Islmic State muri Irak. Yunganiye visi Perezida wa Kenya, William Ruto mu rubanza yaregwagamo na ICC ku byaha byibasiye inyokomuntu, umuhungu wa Muammar Gadhafi wabaye Perzida wa Libye na Charles Taylor wahoze ari Perezida wa Liberia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!