00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NATO ihangayikishijwe n’ubushobozi bw’igisirikare cy’u Bushinwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 June 2021 saa 08:27
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Ibihugu 30 byibumbiwe mu Muryango Ugamije Kurinda Umutekano (NATO) ryatangaje ko rigiye gufatira ingamba u Bushinwa bukomeje kuzamura urwego rwa gisirikare.

NATO yavuze ko itifuza intambara n’u Bushinwa ariko ko “Ikwiye gushyiraho ingamba zo kwirinda izamuka ry’ubushobozi bw’Igisirikare cy’u Bushinwa.”

U Bushinwa bumaze iminsi bwongera ubushobozi bw’ingufu za kirimbuzi ndetse bunarushaho kugura indege n’ibindi ibikoresho bikomeye bya gisirikare. Ibi byiyongera ku bufatanye igisirikare cy’u Bushinwa gifitanye n’icy’u Burusiya, nabwo butajya bucana uwaka na NATO.

Uretse NATO, Inama ihuza ibihugu birindwi bikize ku Isi, G7, nayo yari imaze iminsi inenze u Bushinwa cyane cyane ku bijyanye n’inkomoko y’icyorezo cya Covid-19, n’ubwo u Bushinwa bwavuze ko uko kunengwa na G7 bishingiye ku binyoma nk’uko BBC yabitangaje.

Umuryango wa NATO wari umaze iminsi mu bibazo nyuma y’uko Donald Trump yari yatangaje ko Amerika idakwiye gukomeza kwishyura umutekano wa NATO, ndetse akanatangira imigambi yo kugabanya inkunga Amerika itera uwo Muryango.

Joe Biden wamusimbuye yamaze kwerekana ubushake bwe mu gukomeza imikoranire na NATO, ndetse yavuze ko “Uyu Muryango ari ingenzi cyane ku nyungu za Amerika.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .