00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwangavu wafashe amashusho y’iyicwa rya George Floyd yahawe igihembo cy’itangazamakuru

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 13 June 2021 saa 08:30
Yasuwe :

Darnella Frazier ubu ufite imyaka 18 wafashe amashusho ubwo umupolisi w’umuzungu, Dereck Chauvin yatsikamiraga George Floyd w’umwibura ku ijosi bikamuviramo urupfu, yahawe igihembo kidasanzwe cy’itangazamakuru gitangwa na Pulitzer Prize Committee.

Iki gihembo cyizwi nka Pulitzer Prize Special Citation Darnella yagihawe kubw’umurava yagaragaje afata ayo mashusho mu gihe yarimo atemberana na mubyara we i Minneapolis ku wa 25 Gicurasi 2020.

Iki gihembo kizana n’ishimwe ry’amafaranga angana na $15,000, nkuko USA Today yabitangaje.

Amashusho yafashwe na Darnella yabaye ikimenyetso simusiga mu rukiko ubwo umupolisi Dereck Chauvin yaburanishwaga. Aya mashusho kandi yakoreshejwe cyane n’abantu b’ingeri zitandukanye mu bice byinshi by’isi mu gihe babaga bari mu myigaragambyo yo kwamagana irondaruhu ryazonze Amerika.

Igihembo gitangwa na Pulitzer cyashyikirijwe Darnella kiza ku isonga mu by’itangazamakuru bitangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Komite ya Pulitzer yavuze ko yageneye uyu mukobwa icyo gihembo kuko yagaragaje umurava mu gufata ayo mashusho bikanaba ikimenyetso cy’uruhare rw’abaturage mu kugaragaza ukuri n’ubutabera.

Ubuyobozi bwa Pulitzer bwagize buti “Yafatanye umurava amashusho y’iyicwa rya George Floyd, aya mashusho yakoreshejwe mu kwamagana ingufu z’umurengera zikoreshwa na polisi mu bice bitandukanye by’isi, bikaba bigaragaza umumaro munini w’abaturage mu itangazamakuru kugira ngo hamenyekane ukuri n’ubutabera butangwe.”

Ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko, Darnella yavuze ko yafashe aya mashusho yifashishije telefoni ye kubera ko yabonaga umugabo watewe ubwoba cyane arimo asaba ko ubuzima bwe bwarokorwa.

Yavuze ko kandi yumvise ijwi rya George Floyd atabaza agira ati “Simbasha guhumeka” Darnella ati “Yari yatewe ubwoba, yarimo ahamagara mama we.”

Uyu mukobwa kandi mu ijwi ryuzuye ikiniga, yavuze ko gutanga ubuhamya mu rukiko ku rupfu rwa Floyd byamuhinduriye ubuzima.

Ati “Iyo ndebye George Floyd ntekereza papa, ngatekereza musaza wanjye, babyara banjye na ba marume kubera ko bose ari abirabura, ngahita ntekereza ko byari gushoboka ko biba kuri umwe muri bo.”

Dereck Chauvin wamaze iminota icyenda n’amasegonda 29 apfukamye ku ijosi rya George Floyd yamaze guhamywa n’urukiko ibyaha bitatu bijyanye n’ubwicanyi ahita yambikwa amapingu ajyanwa muri gereza iri inyuma y’umujyi wa Minneapolis nk’uko bitangazwa na CNN. Hategerejwe isomwa ry’urubanza rwe rishobora kuzasiga akatiwe igifungo cy’imyaka igera kuri 40 cyangwa agahanishwa igifungo kiri munsi yayo hongeyeho n’ihazabu bitewe n’uko atari asanganwe ibindi birego nk’ibyo mu nkiko.

Darnella yahawe igihembo na Pulitzer kubw'akamaro amashusho yafashe yamaze
Chauvin yamaze iminota icyenda ashikamiye ijosi rya George Floyd ari nabyo byaje kumuviramo urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .