00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko w’imbwirwaruhame ya Perezida John F. Kennedy yatangije urugamba rwo gutanguranwa kugera ku Kwezi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 14 June 2021 saa 09:07
Yasuwe :

Ku itariki ya 25 Gicurasi 1961 Perezida John F. Kennedy yatambukije imbwirwaruhame mu Nteko Ishinga Amategeko yakoze amateka, kuko iri mu ndende zatanzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko yamaze iminota 46, ikagira amagambo ibihumbi bitandatu ndetse yanditswe kuri paji 81.

Ni imbwirwaruhame yari ikomeye bitewe n’igihe yatangiwemo, kuko u Burusiya bwari bumaze iminsi micye bwohereje icyogajuru mu isanzure ndetse Amerika yari imaze iminsi yinjiye mu Ntambara ya Bay of Pigs muri Cuba.

Perezida Kennedy yari amaze amezi atanu atorowe kuyobora Amerika, kandi igihugu cye gitangiye gutakaza ikuzo ku ruhando rw’Isi, bityo yari akeneye ikintu yakora kikamwereka Abanyamerika, ariko kikanereka Isi ko Amerika yari mu bihe byo kuzamuka mu bukungu, ari igihugu kigifite ijambo.

Umwihariko w’iri jambo watangiriye mu kuritegura, kuko Perezida Kennedy ubwe yafashe ikaramu agasiba ibyo atifuzagamo mbere y’uko aritambutsa, ndetse yewe akongeramo ubutumwa yari afite ku mutima butari bwashyizwemo na Ted Sorensen, inshuti ye magara wari Umujyanama ndetse n’umwanditsi w’imbwirwaruhame ze.

Imbere y’abadepite bakubise bakuzura n’abasenateri bamushagaye impande zose, Perezida Kennedy yatangiye imbwirwaruhame mu buryo busanzwe, asobanura iby’intambara ya Bay of Pigs, ibibazo by’irondaruhu byari muri Amerika ndetse n’ibindi bitandukanye.

Uyu mugabo ariko yari akibitse agaseke, kuko mu mpera y’ijambo rye yatanze ubutumwa bwari bwitezwe na benshi bw’uko Amerika yitegura kujya ku Kwezi.

Yagize ati “Ndizera ko iki gihugu gikwiye kwiha intego zikomeye. Mbere y’uko iki kinyejana kirangira, tuzohereza umuntu ku kwezi ndetse tumugarure ku Isi ari muzima.”

Umwarimu w’amateka muri Kaminuza ya Havard, Fredrik Logevall, yavuze ko imbwirwaruhame ya Kennedy yari igamije kwerekana ko Amerika igihari kandi ikomeye.

Ati “Yashakaga gukora ikintu kidasanzwe gikangaranya abantu. Cyari igitekerezo kiremereye ku buryo Kennedy n’ikipe ye bamaze igihe kinini biga ku byagombaga kuba biri muri iyo mbwirwaruhame.”

Kimwe mu byatumye iyi mbwirwaruhame yitabwaho, ni uko abanditsi bayo bagombaga kubanza kumenya niba koko iterambere ry’ikoranabuhanga muri Amerika rizashoboza icyo gihugu kubaka icyogajuru cyari bugere ku kwezi.

Nyuma y’iyi mbwirwaruhame, inzego za Amerika zirimo NASA zatangiye gukora amasigamana mu rwego rwo kuzesa umuhigo wari watanzwe na Perezida, kandi ibi byaje kugerwaho kuko nyuma y’imyaka umunani, mu 1969 ku wa 20 Nyakanga, Neil Armstrong yashinze ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butaka bwo ku kwezi, maze icyo gihugu kiba icya mbere giciye ako gahigo mu mateka y’isi.

Perezida John Kennedy yatanze imbwirwaruhame yamaze iminota 46 yari yanditswe kuri paji 86
Neil Armstrong yageze ku Kwezi mbere y'uko umwaka wa 1970 urangira nk'uko Perezida Kennedy yari yarabisezeranyije Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .