00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 16 Kanama

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 16 August 2023 saa 06:18
Yasuwe :

Tariki 16 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na makumyabiri n’icyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itatu n’itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatatifu Arsace na Armel de Ploermel.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1841: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Tyler yanze ishyirwaho ry’inoti yari igamije gukoreshwa muri banki ya kabiri y’igihugu. Ibi byarakaje bikomeye abayoboke bo mu ishyaka rya Whig Party, (...)

Tariki 16 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na makumyabiri n’icyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itatu n’itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatatifu Arsace na Armel de Ploermel.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1841: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Tyler yanze ishyirwaho ry’inoti yari igamije gukoreshwa muri banki ya kabiri y’igihugu.

Ibi byarakaje bikomeye abayoboke bo mu ishyaka rya Whig Party, bakorera imyigaragambyo ikomeye imbere y’ingoro y’umukuru w’igihugu (White House/Maison Blanche).

1858: Perezida James Buchanan yatangije ikoreshwa ry’umugozi mushya mu itumanaho urenga inyanja ya Atlantic (transatlantic telegraph cable) ryari riteye imbere muri ibyo bihe. Perezida Buchanan yatangije ikoreshwa ry’iyi gahunda arimo asuhuzanya n’umwamikazi w’u Bwongereza Victoria, uretse ko iri koranabuhanga barikoresheje mu byumweru bike.

1945: Hishwe uwari Minisitiri w’u Buyapani, Kantaro Suzuki.

1945: Umwami w’abami w’u Bushinwa, Manchukuo yatawe muri yombi n’ingabo z’icyahoze ari igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

1954: Hatangijwe ikigo gishyira ahagaragara inyandiko zijyanye n’imikino cyitwa Sports Illustrated, cyatangiye ari ikinyamakuru cy’imikino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1960: Igihugu cya Cyprus cyatangaje ubwigenge bwacyo kibohora ingoyi y’ubukoloni y’Abongereza.

1960: Joseph Kittinger, wagenderaga mu mutaka (parachute) wo muri Mexico yasimbutse ahantu harehare cyane hareshya na metero zikabakaba ibihumbi mirongo itatu na kimwe.

Aka kabaye agahigo ko gusimbuka ahantu harehare mu mateka y’isi, umuntu yasimbutse hafashishijwe ballon, byabaye nk’igitangaza gusimbuka ahantu nk’aha nta ndege ikoreshejwe.

Joseph Kittinger ubwo yamanukaga mu mutaka

1964: Mu ntambara ya Vietnam hahiritswe ubutegetsi bwa Duong Van Minh bikozwe na General Nguyen Khanh aba Perezida wa Vietnam y’Epfo, hahise hashyirwaho itegeko nshinga rishya ku nkunga y’ibiro bihagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu.

1972: Habaye coup d’état yari igamije gukura ku butegetsi umwami Hassan II wa Morocco, iki gihe harashwe indege y’uyu mwami ubwo yagarukaga mu gihugu cye.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1951: Umaru Yar’Adua, umunyapoliki wo muri Nigeria.

1970: Manisha Koirala, umukinnyi w’amafilime wo mu Buhinde.

1989: Charlotte Gurr, umugore ukina umukino w’umupira w’amaguru.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2003: Idi Amin Dada, afatwa nk’umunyagitugu wayoboye Uganda kuva mu mwaka w’1971 kugera mu 1979.

Idi Amin Dada wahoze ayobora Uganda

2006: Alfredo Stroessner, umunyapolitiki wo muri Paraguay, yabaye umuyobozi mukuru w’iki gihugu.

2007: Dewey Robertson, umusifuzi w’umwuga wo muri Canada.

Bimwe mu bitabo byakunzwe

2004: Losing America cya Robert C. Byrd

1956: A Walk On The Wild Side cya Nelson Algren

2011: Those Guys Have All The Fun cya James Andrew Miller and Tom Shales

1963: Happiness Is A Warm Puppy cya Charles M. Schulz

1971:The Exorcist cya William Peter Blatty


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .