Ibi Minisitiri Naledi yabitangarije itangazamakuru muri iki cyumweu. Yagize ati "Ntabwo nabica ku ruhande. Nzi neza ko ibyo urukiko rwategetse byirengagijwe. Abantu babarirwa mu magana barishwe mu minsi itatu cyangwa ine ishize. Kandi biragaragara ko Isarel yitwara nk’ifite uruhushya rwo kubikora uko ishaka".
Uyu mwanzuro utegeka Israel kwirinda gukora Jenoside i Gaza yawufatiwe ku itariki ya 26 Mutarama 2024 mu rubanza yari yarezwemo na Afurika y’Epfo.
Nyuma y’urwo rubanza, Minitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yumvikanye avuga ko umwanzuro w’Urukiko Mpanabyaha rw’Ubutabera (ICJ) udashyize mu gaciro na mba kandi ko nta musirikare we n’umwe uzazanwa imbere yarwo.
Nk’uko Minisiteri y’ubuzima ya Gaza ibitangaza, ku wa Gatatu ingabo za Israel zakomeje ibitero mu bice by’Amajyaruguru byahitanye abantu barenga 150 abandi 313 barakomereka. Abashinzwe ubuzima muri Palesitine bavuga ko abantu bagera ku 27000, cyane cyane abasivili, bamaze kwicwa kuva intambara yatangira mu Kwakira.
Iyi ntambara yatangiye ku itariki 7 Ukwakira umwaka shize, aho ku munsi wa mbere w’igitero hishwe Abanya-Isarel barenga 1000 abandi bagafatwa bugwate ba Hamas. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko hafi 85% by’abatuye Gaza bavanywe mu byabo mu gihe abandi 570000 bugarijwe n’inzara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!