00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karidinali Ambongo yanenze icyemezo cya Leta ya RDC cyo gukorana na FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 April 2024 saa 12:13
Yasuwe :

Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo, yanenze icyemezo cy’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, agaragaza ko cyazambije umutekano wo mu burasirazuba bw’igihugu kurushaho.

Leta ya RDC yatangiye gukorana n’imitwe yibumbiye muri Wazalendo na FDLR ubwo abarwanyi ba M23 bari bakomeje gufata ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Karidinali Ambongo yatangaje ko M23 ikomeje gufata ibice byo mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe ingabo za Leta zo zikomeje kurangwa n’akavuyo, by’umwihariko izikorera mu mujyi wa Goma.

Yagize ati “Ibi biterwa n’uko Leta yahaye intwaro imitwe itandukanya nka Wazalendo n’abagize umutwe wa FDLR, yibwira ko izayifasha gusubiza inyuma M23. Iyi mitwe ifite intwaro zihagije kandi abaturage na bo bari kwishyura ikiguzi cy’umutekano wazambye.”

Yakomeje agira ati “Leta yafashe icyemezo ntekereza ko ari kibi cyo guha intwaro iyi imitwe iri kugirira nabi abaturage, ikiba, igakora ubwicanyi, ikanajya mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.”

Karidinali Ambongo yatangaje ko Leta ya RDC yagombaga kongerera ubushobozi igisirikare cy’igihugu, kuko ari cyo cyashobora kurinda Abanye-Congo.

Ingabo za RDC, Wazalendo na FDLR biratungwa agatoki ku mutekano ukomeje kuzamba i Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .