00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mahama wayoboye Ghana yateye utwatsi ibyo gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 February 2024 saa 12:57
Yasuwe :

John Dramani Mahama wahoze ari Perezida wa Ghana, uri mu bakandida bazahatana mu matora ya 2024, yatangaje ko adashobora gushyigikira abaryamana n’abo bahuje ibitsina kuko bihabanye n’imyizerere ye ya gikristu.

Ibi yabitangaje mu gihe Ghana iri ku gitutu nyuma y’uko mu 2023 Inteko Ishinga Amategeko yashyigikiye ivugururwa ry’umushinga w’itegeko ryamagana abaryamana bahuje ibitsina.

Ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini Mahama yavuze ko adashobora gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina, kuko bihabanye cyane n’imyemerere ye.

Ati “Ukwizera kwanjye ntabwo kunyemerera kwemerera umugabo gushyingiranwa n’undi mugabo cyangwa umugore ku mugore.”

“Ntabwo nizera ko umuntu ashobora kubyuka akavuga ngo ariyumva nk’umugabo kandi yaravutse ari umugore agahindura agatangira kwitwara kigabo.”

Iri tegeko rivuga ko uwo bizajya bimenyekana ko ari umwe mu baryamana n’abo bahuje ibitsina ,azajya ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

Rivuga kandi ko umuntu uzagaragarwaho ibikorwa byo gukora ubukangurambaga busabira uburengaranzira abaryamana bahuje ibitsina, azajya ahanishwa imyaka icumi y’igifungo muri gereza.

Mahama wahoze ari Perezida wa Ghana yatangaje ko imyizerere ye itemera abaryamana bahuje ibitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .