Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko muri ubu bushyamirane bwabaye ku wa Gatatu bukageza ku wa Kane, hari hahanganye aborozi bo muri Leta ya Lakes n’iya Warrap.
Ni urugomo ruterwa no kuba abaturage barwanira inzuri zo kuragiramo inka zabo, amazi, imirima n’indi mitungo kamere.
Muri Leta ya Lakes, abantu 20 barishwe, abandi 36 barakomereka, nk’uko Majoro Elijah Mabor Makuach, umuvugizi wa polisi muri iyo Leta, yabivuze. Muri Leta bituranye ya Warrap ho hapfuye abantu 19 abandi 17 barakomereka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!