00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yinjiye mu kibazo cy’abacuruzi bigaragambiriza umusoro wongerewe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 April 2024 saa 03:29
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa 19 Mata 2024 arahurira ku biro bye n’abahagarariye abacuruzi bamaze iminsi ine bigaragambiriza umusoro wongerewe.

Ibiro bye byagize biti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya Uganda, Gen (Rtd) Yoweri Kaguta Museveni arahura n’abayobozi bahagarariye abacuruzi n’abafatanyabikorwa.”

Ikigo cya Uganda gishinzwe imisoro, URA, giherutse kuzamura umusoro ku nyungu, no ku nyongeragaciro (TVA) kugeza ku gipimo cya 18%.

Ikindi abacuruzi basabwe muri iyi politiki nshya y’umusoro, ni uko bagomba kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabwishyu y’ibicuruzwa byaguzwe, kugira ngo bizorohere URA kumenya abishyura umusoro n’abatawishyura.

Ni icyemezo abacuruzi batishimiye, bateguza ko hari ubucuruzi bushobora kuzafungwa kuko bafata uyu musoro nk’umutwaro ubaremereye.

Ishyirahamwe ry’abacuruzi bo muri Uganda, FUTA, tariki ya 15 Mata 2024 ryatangije imyigaragambyo, risaba abakorera mu murwa mukuru, Kampala, guhagarika ibikorwa byabo kugeza ubwo Leta izumva gutakamba kwabo.

Tariki ya 16 Mata, iyi myigaragambyo yabereye no mu yindi mijyi minini yo muri iki gihugu, amabagiro, ahakorerwa imigati ndetse n’inzu zicuruza amafunguro birafungwa byose.

Perezida wa FUTA, John Kabanda, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati “Twasabye ko ubucuruzi bwose bwo mu gihugu bufunga kugeza igihe Leta izumva ijwi ryacu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari, Haruna Kyeyune Kasolo, yasobanuye ko iyi politiki nshya igamije gufasha Uganda kwishakamo ibisubizo, aho gutega amaboko ngo amahanga akomeze ayihe inkunga.

Yagize ati “Abacuruzi bari kwigaragambya bakwiye gushima politiki nshya kubera ko ari nziza ku bucuruzi bwabo, kuko ifasha igihugu gukusanya imisoro, bitandukanye no kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga.”

Kuva tariki ya 12 Mata, muri Uganda hafatiriwe amakamyo agera kuri 30 yikoreye ibirayi, yaturutse muri Kenya kubera kutishyura uyu musoro mushya. Ubusanzwe, buri kamyo yacibwaga umusoro w’amadolari 32, ariko ubu iri gucibwa 315.

Abacuruzi bo muri Uganda bafunze imiryango, basaba Leta kumva gutakamba kwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .