Aya matora yari ateganyijwe ku itariki 25 Gashyantare 2024. Isubikwa ryayo ryakozwe na Perezida Macky Sall wa Sénégal ryateje imyigaragambyo yateguwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kuri ubu polisi yatangiye guta bamwe muri yombi no guhangana n’abigaragambya.
Abinyujije mu itangazo rigenewe abanyabakuru yashyize hanze kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024, Louise Mushikiwabo yagize ati "Mbabajwe cyane n’iri hohoterwa kandi nasaba abari kurigiramo uruhare bose kugerageza gutuza, gusuzuma neza ndetse aho bishoboka hakoreshwe inzira z’amategeko. Ugushyira hamwe kw’imbaraga za politiki ni byo byonyine mu gukemura ibi bibazo byagarurura ituze n’umutekano by’Abanya-Sénégal".
Madamu Louise Mushikiwabo kandi yahamagariye ubuyobozi bwa Sénégal kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ku ngingo ijyanye n’ingengabihe y’amatora. Yongeyeho kandi ko Umuryango OIF witeguye gutanga umusanzu wawo mu gutegura no gukora amatora atekanye kandi aciye mu mucyo muri iki gihugu.
Sénégal ni kimwe mu bihugu 88 binyamuryango bya OIF kuva mu 1970, uyu muryango washingwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!