00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyina wa Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi yitabye Imana

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 2 February 2024 saa 08:15
Yasuwe :

Nyina wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi, Domitillie Minani yitabye Imana nk’uko byemejwe na Perezida, Evariste Ndayishimiye.

Mu itangazo Perezida Ndayishimiye yanyujije ku rukuta rwe rwa X ku mugoroba wa none tariki 2 Gashyantare 2024 yagize ati "Twakiranye umubabaro urupfu rw’umubyeyi w’icyitegererezo cyacu, Nyakubahwa Petero Nkurunziza. Turashimira Imana ko yabaye inkingi y’umuryango akanashyigikira nk’umubyeyi muzehe wacu mu nshingano yari afite zo kuyobora Igihugu. Twihanganishije umuryango asize, Imana imwakire mu bwami bwayo.”

Nyakwigendera Domitillie Minani yitabye Imana nyuma y’imyaka hafi ine umuhungu we, Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi na we apfuye. Nyuma y’urupfu rwe uyu mubyeyi yagize uburwayi ajyanwa mu bitaro ndetse hakwira ibihuha ko yashizemo umwuka ariko ubuyobozi buza kunyomoza ayo makuru.

Nyina wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w'u Burundi, Domitillie Minani yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .