Mu itangazo Perezida Ndayishimiye yanyujije ku rukuta rwe rwa X ku mugoroba wa none tariki 2 Gashyantare 2024 yagize ati "Twakiranye umubabaro urupfu rw’umubyeyi w’icyitegererezo cyacu, Nyakubahwa Petero Nkurunziza. Turashimira Imana ko yabaye inkingi y’umuryango akanashyigikira nk’umubyeyi muzehe wacu mu nshingano yari afite zo kuyobora Igihugu. Twihanganishije umuryango asize, Imana imwakire mu bwami bwayo.”
Nyakwigendera Domitillie Minani yitabye Imana nyuma y’imyaka hafi ine umuhungu we, Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi na we apfuye. Nyuma y’urupfu rwe uyu mubyeyi yagize uburwayi ajyanwa mu bitaro ndetse hakwira ibihuha ko yashizemo umwuka ariko ubuyobozi buza kunyomoza ayo makuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!