00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Hage Geingob wa Namibia yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 February 2024 saa 07:34
Yasuwe :

Perezida wa Namibia, Hage Geingob yitabye Imana mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki 4 Gashyantare mu 2024.

Amakuru y’urupfu rwa Perezida Hage Geingob yamenyekanishijwe na Visi Perezida wa Namibia. Yaguye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu Murwa Mukuru Windhoek.

Hage Geingob wari ufite imyaka 82 yitabye Imana nyuma y’igihe gito bitangajwe ko yatangiye kuvurwa indwara ya cancer. Hari hashize iminsi mike avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwivuza.

Geingob, ni umwe mu banyepolitike bari bakomeye muri Namibia, yabaye Minisitiri w’Intebe imyaka 12 mbere y’uko mu 2014 atorerwa kuba Perezida wa gatatu w’iki gihugu.

Perezida wa Namibia, Hage Geingob yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .