Amakuru y’urupfu rwa Perezida Hage Geingob yamenyekanishijwe na Visi Perezida wa Namibia. Yaguye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu Murwa Mukuru Windhoek.
Hage Geingob wari ufite imyaka 82 yitabye Imana nyuma y’igihe gito bitangajwe ko yatangiye kuvurwa indwara ya cancer. Hari hashize iminsi mike avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwivuza.
Geingob, ni umwe mu banyepolitike bari bakomeye muri Namibia, yabaye Minisitiri w’Intebe imyaka 12 mbere y’uko mu 2014 atorerwa kuba Perezida wa gatatu w’iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!