Iyi sitasiyo ya gaze yari iherereye ahitwa Embakasi mu Murwa Mukuru Nairobi mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Gashyantare 2024 yibasiwe n’inkongi y’umuriro ihitana abantu batatu abandi bagera muri 300 barakomereka ndetse n’inzu nyinshi n’indi mitungo ihegereye birangirika bikomeye.
Pereizida Ruto akomoza kuri iri iyi mpanuka ubwo yari mu gace ka Kakamega ku wa 3 Gashyantare, yagize ati "Nategetse Minisiteri bireba ko abo bayobozi bemereye sitasiyo ya gaze gukorera mu gace gatuyemo abantu binyuranyije n’amategeko ko bava mu mirimo bitarenze uyu munsi bagafungwa".
Yakomeje agira ati "Ndashaka kuvuga ntashidikanya ko abayobozi muri Leta batanze impushya zo kubaka sitasiyo ya gaze ahantu hatuwe kandi bigaragara ko ari ibintu bibi bidakwiye ariko kubera ruswa n’imikorere mibi babahaye impushya. Uyu munsi hari Abanyakenya bapfuye, abo babigizemo uruhare, Minisiteri igomba guhita ibafatira ibyemezo".
Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gashyantare, Visi Perezida Rigathi Gachagua na we yavuze ko umuyobozi w’iyi sitasiyo agomba gukurikiranwa mu mategeko akirengera imfu ndetse n’abakomerekeye muri ririya turika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!