00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biraye mu mihanda nyuma yo gusubika amatora

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 February 2024 saa 10:39
Yasuwe :

Nyuma y’isubikwa ry’amatora ya Perezida habura igihe gito ngo kwiyamaza bitangire, abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sénégal biraye mu mihanda babyamagana.

Polisi yataye muri yombi ndetse irasa imyuka iryana mu maso ku bashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragambije icyemezo cya Perezida Macky Sall cyo gusubika amatora muri Sénégal.

Al Jazeera yanditse ko iyi myigaragambyo yatangiye kuri iki Cyumweru mu gihe abadepite biteguraga kuganira ku mushinga w’itegeko ryo kwimura amatora yo yari ategenyijwe ku ya 25 Gashyantare.

Abigaragambyaga bateraniye mu murwa mukuru Dakar nyuma y’uko abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi babashishikarije kwamagana umwanzuro wa Guverinoma.

Mu bafashwe ubwo imyigaragambyo yakorwaga harimo uwahoze ari Minisitiri w’intebe Aminata Toure, ndetse na Anta Babacar Ngom, umwe mu bakandida bari bahatanye muri aya matora, mu gihe abandi badashyigikiye iki cyemezo harimo Thierno Alassane Sall wahoze ari minisitiri n’abandi.

Icyemezo cyo gusubika aya matora cyafashwe ku itariki 3 Gashyantare 2024, aho Perezida Macky Sall yatangaje ko amatora yari kuzaba ku itariki ya 25 Gashyantare 2024 yimuwe.

Iki cyemezo Perezida Sall yagifashe nyuma y’ubusabe bwo gusubika amatora bwatanzwe n’Ishyaka riharanira Demukarasi muri Sénégal (SDP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iri shyaka ryanahoze ku butegetsi, umukandida ryari ryatanze Karim Wade akaba n’umuhungu wa Abdoulaye Wade wigeze kuyobora Sénégal, kandidatire ye yari yanzwe kuko afite ubwenegihugu bubiri. Iri shyaka uyu mwanzuro ryagaragaje kuwishimira rivuga ko n’ubundi amatora atari kuzakorwa Wade atayarimo nk’umukandida waryo.

Amerika n’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) basabye Sénégal gukemura iki kibazo mu buryo bw’amahoro binyuze mu biganiro mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’imvururu.

Ni mu gihe abasesenguzi mu bya politiki yo mu Burengerazuba bwa Afurika bo bavuga mu gihe iki gice gihanganye n’ibibazo bya za "coup d’états’, Sénégal na yo ishobora kuba igiye gutsikira kuko ihererekanya ry’ubutegesti ryari risanzwe rikorwa mu mahoro.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi biraye mu mihanda nyuma y'uko Perezida asubitse amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .