00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Arakekwaho kwica umugore we utwite, akamukuramo abana b’impanga umwe akamuteka

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 2 February 2024 saa 02:19
Yasuwe :

Inzego z’umutekano muri Tanzania mu gace ka Tabora, zataye muri yombi umugabo w’imyaka 35 witwa Hamis Kulwa wo mu Karere ka Urambo, nyuma y’uko yishe umugore we wari utwite akamukuramo abana babiri b’impanga umwe akamuteka.

Ikinyamakuru cyo muri Tanzania cyitwa Swahili Time kuri uyu wa 2 Gashyantare 2024 cyatangaje ko ayo makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, ACP Richard Abwao, avuga ko uwo mugabo yishe umugore we kubera impamvu z’imigenzo, ku wa 30 Mutarama ahagana Saa Tanu z’ijoro.

Uyu muvugizi wa polisi kandi yemeje ko atari bo yishe gusa kuko n’undi mwana wabo w’imyaka ibiri y’amavuko w’umuhungu na we yamwishe akamushyingurana n’uwo mwana wundi wasigaye mu bo yakuye mu mugore we wari utwite.

ACP Richard Abwao ati ‘‘Mu ibazwa, yavuze ko yabwiwe ko hari abantu boherejwe gutwara umugore we n’abana, bakabajyana muri Gambushi (Mu gace ka Simiyu kavugaho kwibasirwa n’imbaraga z’umwijima) kubakoresha imirimo y’ubupfumu nijoro nyuma y’iminsi mike bakazabica. Ni yo mpamvu yafashe umwanzuro wo kubiyicira.’’

ACP Richard Abwao yatangaje ko hakiri gukorwa iperereza ryimbitse kuri ubwo bwicanyi, ryarangira Hamis Kulwa akazajyanwa imbere y’ubutabera kuburanishwa ku byaka akurukiranweho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .