Ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022 nibwo byatangajwe ko William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya ari we watorewe kuyobora iki gihugu ku majwi 50,49%, atsinze Raila Odinga bari bahanganye.
Nyuma gato y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora yabaye ku wa 9 Kanama, Karua yagize ati “Ntibirangiye.”
Abayobozi bo mu ihuriro rya Azimio La Umoja bavuze ko hakekwa uburiganya mu migendekere y’amatora nk’uko inkuru dukesha Citizen Digital ibivuga.
Mbere y’uko Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Wafula Chebukati atangaza amajwi, uwari uhagarariye Raila Odinga, Perezida w’Ihuriro ry’amashyaka rya Azimio La Umoja, Saitabao Ole Kanchuri, yavuze ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu kubarura amajwi ryinjiriwe.
Ubusabe bwo kutemera ibyavuye mu matora bugomba kuba bwatanzwe mu minsi irindwi uhereye igihe komisiyo y’amatora yatangarije amajwi. Urukiko rw’Ikirenga rugena ko ubusabe bwigwaho bitarenze iminsi 14 uhereye ku munsi bwakiriweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!