Uko ari batatu bashyizwe mu majwi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibyo bihano birareba, Nathaniel MCGill, umukuru w’abakozi mu biro bya Perezida Weah, Umushinjacyaha Mukuru wa Liberia, Syman Syrenius Cephus na Bill Twehway, Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe ibyambu.
Amakuru dukesha Ijwi rya Amerika avuga ko uko ari batatu bavugwaho uruhare mu bijyanye na ruswa, Kunyereza umutunto wa Leta no kwigizwaho imitungo.
Perezida Weah, yavuze mu itangazo ko yasuzumye ibyo abo bayobozi bavugwaho, abifata “nk’indengakamere” kandi ko yahise abahagarika ku mirimo, bityo bakazabasha gukorwaho iperereza.
Imirimo yabo izakomezwa n’abari babungirije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!