00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite icyizere cyo kubaho kiri hejuru

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 16 August 2022 saa 07:12
Yasuwe :

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu icumi bya mbere muri Afurika, aho abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru ugereranyije n’abandi.

Muri raporo yashyizwe hanze n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) tariki ya 4 Kanama, u Rwanda ruza ku mwanya wa cyenda muri Afurika.

Iyo raporo igaragaza ko icyizere cyo kubaho muri Afurika hagati y’umwaka wa 2000 na 2019, cyiyongereyeho imyaka icyenda aho cyavuye ku mpuzandengo y’imyaka 47 kigera ku myaka 56. Ni mu gihe ku rwego mpuzamahanga icyizere cyo kubaho ari imyaka 64.

Mu byatumye icyizere cyiyongera harimo ubwiyongere bwa serivisi z’ubuzima. Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika n’Amajyaruguru biri mu byiyongereye cyane mu kugira icyizere cyo kubaho kiri hejuru. Afurika yo hagati, iy’Amajyepfo n’Uburengerazuba nibyo biri mu bitarateye imbere ku rwego rufatika mu bijyanye n’icyizere cyo kubaho, nkuko RFI yabitangaje.

Ibihugu bya mbere mu kugira icyizere cyo kubaho kiri hejuru ni Algeria, Maroc na Tunisia (imyaka 76), Seychelles na Maurice (imyaka 74), Libya na Cap Vert (imyaka 73), Misiri (imyaka 72), Botswana na Sao Tome (70), u Rwanda (imyaka 69) na Sénégal (imyaka 68).

Ibihugu biza inyuma muri Afurika harimo Centrafrique (imyaka 53), Nigeria, Lesotho na Sierra Leone(imyaka 54).

Ibi bihugu bishinjwa kudashyira imbaraga nyinshi mu rwego rw’ubuvuzi, ishoramari no guhoramo imvururu.

Nka Nigeria nubwo ikungahaye kuri peteroli, Banki y’Isi ivuga ko hari ubusumbane bukabije butuma abakene bakomeza gukena, hakiyongeraho ibibazo by’umutekano muke.

Raporo yagaragaje ko u Rwanda ari urwa cyenda muri Afurika mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .