Muri demokarasi igezweho hakoreshwa uburyo bwo guhagararira abaturage mu byerekeye gushyiraho amategeko no kugena uburyo bw’imiyoborere y’igihugu.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’abadepite 80 bahagarariye abaturage yashinzwe ku wa 10 Ukwakira 2003, isimbuye iy’inzibacyuho yashyizweho mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Uyu mubare w’abahagarariye abaturage wagenwe hashingiwe ku mubare w’abaturage bariho icyo gihe, ariko kuri ubu benda kwikuba kabiri.
Senateri Nkusi Juvenal ubwo yagezaga kuri Kongere y’Igihugu ya kabiri idasanzwe y’Ishyaka PSD imigabo n’imigambi [manifesto] rizajyana mu matora yo muri Nyakanga 2024, yagaragaje ko kugira ngo demokarasi irusheho gushinga imizi mu Banyarwanda, bikwiye ko abahagarariye rubanda bakwiyongera.
Yagize ati “PSD yazifuza ko muri iyi manda y’imyaka itanu, umubare w’Abadepite wava kuri 80 ukagera ku 120, abasenateri bakava kuri 26 bakagera kuri 40. Icyo gitekerezo gishingiye ko umubare w’abahagarariye Abanyarwanda wagiyeho mu gihe Abanyarwanda bari hagati ya miliyoni zirindwi na miliyoni umunani. Ubu tugeze kuri miliyoni 13 kandi guhagararirwa ku buryo bugaragara dutekereza y’uko koko ari ukwimakaza demokarasi.”
Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta yatangaje ko umubare w’Abadepite n’Abasenateri ukwiye kongerwa “kubera ko uwo tugenderaho uyu munsi washyizweho hagendewe ku mubare w’abaturage igihugu cyari gifite icyo gihe, hagati aho umubare w’abaturage wariyongereye.”
Ati “Ibi bitekerezo dutanga rero ntabwo ari ukuvuga ngo umubare w’abadepite tugiye gutora baziyongere muri iyi manda ariko ni ibitekerezo bizaganirwaho ku buryo wenda muri manda izakurikiraho, umubare w’abahagarariye abaturage wazahuzwa n’uburyo abaturage ubwabo biyongereye.”
Yahamije ko “Abadepite baba bahagarariye abaturage. Rero iyo tuvuze ngo twari dufite abadepite 80 mu gihe twari dufite miliyoni umunani z’abaturage, ni ukuvuga ko hari umudepite umwe ku baturage ibihumbi 100.”
“Noneho rero niba abaturage dufite bamaze kugera kuri miliyoni hagati ya 13 na 14, dukurikije icyo kigereranyo birumvikana ko umubare wari ukwiye kuba wakongerwa kugira ngo abahagarariye abaturage babe bafite umubare bahagarariye ungana n’uwo bari bahagarariye igihe Inteko yashyirwagaho bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umutwe w’Abadepite ugizwe n’Abadepite 80 barimo 53 batorwa binyuze mu matora rusange ataziguye akorwa mu ibanga, bagatorerwa ku rutonde ndakuka rw’amazina y’imitwe ya politiki cyangwa abakandida bigenga.
Hari kandi 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imiyoborere y’Igihugu; n’abandi babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko; n’undi umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga.
Ni mu gihe Sena y’u Rwanda yo igizwe na 26, barimo 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’igihugu; umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki; umwe utorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta n’undi umwe utorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru yigenga.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!