00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagenzacyaha ntibari bazi amakuru bashaka: Dr Charles yagaragaje imbogamizi ICTR yahuye na zo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 April 2024 saa 07:20
Yasuwe :

Dr Charles Adeogun-Phillips wabaye Umushinjacyaha w’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, ICTR, rwahuye n’imbogamizi zitandukanye kuva rwatangira mu 1995, zabangamiye imikorere yarwo.

Mu myaka 20 ICTR yamaze, yakurikiranye dosiye 93 zirimo iz’abantu 62 bafunzwe. 14 bagizwe abere, 10 bohererezwa ubutabera bw’u Rwanda. Urubanza rw’umwe rwatwaraga byibuze miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.

Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Dr Charles wabaye Umushinjacyaha wa ICTR yagize ati “Abagenzacyaha nta bunararibonye bari bafite ku kugenza ibyaha mpuzamahanga. Bivuze ko batari bazi icyo gushaka, ibyo twebwe nk’abashinjacyaha twari dukeneye kugira ngo tubishingireho.”

Uyu Mwongereza yasobanuye ko umugenzacyaha ku byaha bya jenoside aba akwiye kubaza bimwe mu bibazo by’ingenzi nka “Wamenye ute ko yari Perefe? Ko uvuga ko wamubonye muri Pajero y’ubururu; wabwi n’iki ko ari ubururu? Wabwiwe n’iki ko ari Pajero?”

Yavuze kandi ko mu iperereza, umugenzacyaha yagombaga kumenya ubwoko uwo yari akeneye amakuru yabarizwagamo, bitewe n’uko jenoside yakorewe Abatutsi yari ishingiye ku bwoko.

Dr Charles yatanze urugero rw’umwe mu bagenzacyaha bakoranye wagiye kuganiriza umutangabuhamya, yibwiraga ko ari Umututsi ariko nyuma aza kumenya ko ari Umuhutu. Ngo yaje kumusaba imbabazi.

Mu bindi byagoye abagenzacyaha ba ICTR, nk’uko yabisobanuye, harimo gukora iperereza ku byaha by’umwihariko byakorewe abagore, birimo kubasambanya ku gahato, kubashyira amacumu mu myanya y’ibanga no kubabaga, bakabakuramo insoro.

Ati “Byumvikana bite mu ntekerezo kuba abagore b’Abatutsi basambanywa n’itsinda ry’abasirikare 10, nyuma bagashyira icumu myanya y’ibanga? Byumvikana bite kuba umugore utwite yicwa, akabagwa inda kugira ngo barebe uko urusoro rw’Umututsi? Igitekerezo cyari ugutsemba Abatutsi.”

ICRT yatangiranye n’abakozi bagera kuri 300, ariko abacamanza bari bake cyane. Dr Charles yasobanuye ko uru rukiko rwatangiye rudafite abashinjacyaha, kandi ko byatumye rumara umwaka wose rutaburanisha abakekwaga.

Ati “Leta y’u Busuwisi yohereje Alfred Musema muri uru rukiko. Twari dufite abakozi bake, nta bashinjacyaha twari dufite bo gushinja Musema. Navuye i Londres nta bunararibonye bwinshi nari mfite kandi nari umunyamategeko wunganira. Naje mu 1998 ubwo ICTR yanengwaga gukora gake. Urubanza rwa mbere rwatangiye mu 1997, kugeza mu 1998 nta rundi rubanza rwabaye.”

Yavuze ko mu gihe ICTR yatangiraga gukora, itari ifite inyubako zihariye, ahubwo ko yakodeshaga umwanya mu nyubako yakira inama mpuzamahanga i Arusha, rimwe icyumba cyari ibiro kigahindurwa icy’iburanisha.

Si ibyumba by’iburanisha gusa byari ikibazo kuko n’abacamanza bari bake cyane, mu gihe Abanyarwanda bo gukurikirana bari benshi. Dr Charles yasobanuye ko uru rukiko rwamaze imyaka ine rufite batandatu gusa.

Ati “Hari dosiye ebyiri zaburanishijwe mu cyumba cy’iburanisha kimwe. Ubwo nazanaga dosiye ya Musema, hari imanza eshatu zarimo; urwa Obed Ruzindana, Kayishema, Akayesu na Rutaganda. Icyo gihe hari ibyumba bibiri by’iburanisha. Ngira ngo twatangiranye n’abacamanza batandatu, ubwo nazanaga Bagilishema baba icyenda. Mu myaka ine ya mbere bari batandatu gusa.”

Inteko Rusange ya Loni yafashe icyemezo cyo kongera abacamanza ba ICTR ariko bagakora igice cy’umunsi, bagera kuri 21, ariko na bwo hakomeza kuba ikibazo cy’uko ibyumba by’iburanisha byari bikiri bibiri.

Ati “Abayobozi ba politiki bari gufatira ibyemezo i New York ariko ibikorwaremezo i Arusha ntabwo biri kwiyongera bijyanye n’ibyemezo byafashwe.”

Urubanza rwa Musema na Bagilishema rwagoye ubushinjacyaha

Musema yabaye Umuyobozi Mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Gisovu muri Perefegitura ya Kibuye. Ubushinjacyaha bwamushinje gutwara mu modoka Interahamwe muri Mata, Gicurasi na Kamena 1994, zagiye kwica Abatutsi muri komini Gisovu na Gishyita. Na we hari abo yiyiciye.

Tariki ya 27 Mutarama 2000, ICTR yamuhamije ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cya burundu. Urugereko rw’ubujurire rwashingiye iki gihano tariki ya 16 Ugushyingo 2001.

Dr Charles yasobanuye ko urubanza rwa Musema rwari rugoranye kuko yari afite abanyamategeko b’abahanga kandi bari bafite uburambe mu kazi kurusha abacamanza n’abashinjacyaha ba ICTR kuko bo bigeze no kuburanira mu rukiko rwashyiriweho Yugoslavia, ICTY.

Ati “Ntabwo bigeze bahakana niba jenoside yarabaye, ntibahakanye niba ibitero bigari byaragabwe, ntabwo bari bashishikajwe no guhakana ibyagaragaraga, bibandaga kuri ‘Musema yari ahari? Hari icyo yakoze?’ Twagerageje kwinjira mu rubanza kuva rutangira, kugeza rurangira mu mezi atandatu.”

Kuri Bagilishema Ignace, nk’uko Dr Charles yabisobanuye, abagenzacyaha bagowe no gusobanukirwa imisozi yo muri komini Mabanza yayoboye muri Kibuye, kuko hari iyo bitiranyaga.

Yagize ati “Mu iperereza ryabaye mu minsi ya mbere, hari imisozi muri Karongi abagenzacyaha bacu bibeshyagaho. Yose ifite izina rimwe. Ushobora kubona imisozi ibiri cyangwa itatu ya Karongi, ibiri cyangwa itatu ya Muyira. Uruhande rw’uregwa rwamenyaga ko twibeshye, rugaceceka.”

Dr Charles yasobanuye ko byageze aho Bagilishema asaba abacamanza kujyana n’abagenzacyaha ndetse n’abashinjacyaha ku misozi bavugaga ko yakoreweho ibyaha, basanga harabayemo kwibeshya.

Bagilishema yafatiwe muri Afurika y’Epfo muri Gashyantare 1999. Urubanza rwe rwifashishije abatangabuhamya 18 bo ku ruhande na 15 b’uruhande rw’uregwa. Nyuma yo y’aho abacamanza batatu ba ICTR basuye aho ubushinjacyaha bwavuze ko yakoreye ibyaha, rwamugize umwere muri Kamena 2001.

Dr Charles Adeogun-Phillips yabaye Umushinjacyaha w’Umuryango w’Abibumbye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .