00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarokotse Jenoside barasaba Leta kubafasha gushakisha imibiri ikiri mu rufunzo rwa Muhazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 April 2024 saa 07:17
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Gishari uherereye mu Karere ka Rwamagana, basabye Leta kubafasha bagashakisha imibiri ikiri mu rufunzo rw’ikiyaga cya Muhazi ruherereye mu Kagari ka Kavumu n’aka Gati .

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024 mu gikorwa cyo kwibuka abatutsi bari bahungiye kuri Komini Muhazi bakaza kwicwa.

Umurenge wa Gishari ubarizwamo inzibutso ebyiri bigaragaza ubukana bwa Jenoside yahakorewe bigizwemo uruhare na Leta mbi yari iriho icyo gihe.

Urwibutso rwa Gishari rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside 1196 hakaba hiyongereyeho imibiri itatu yashyinguwe mu cyubahiro. Uyu Murenge kandi ubarizwamo urwibutso rwa Ruhunda rushyinguyemo imibiri 5181 y’abiciwe muri ako gace.

Mutabaruka Dan warokokeye muri uyu Murenge, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yarokotse. Yavuze ko abatutsi bari bahungiye kuri Komini Gishari babanje kwirwanaho gusa baza kuraswa n’abari abasirikare ba Leta yari iriho.

Mutabaruka yavuze ko atazibagirwa uburyo mu rufunzo rwa Muhazi ruzengurutse uyu Murenge hari Interahamwe zicaga abageragezaga gushaka kurwihishamo ndetse n’abageragezaga kuhanyura bashaka koga ngo bambuke.

Uhagarariye imiryango y’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Gishari, Kamasa Pierre Celestin, yavuze ko bashimira Inkotanyi kuba zarabarokoye.

Yagaragaje ko hari bimwe mu bice by’urufunzo ruzengurutse ikiyaga cya Muhazi bifuza ko hakorwa umuganda wo gushakisha imibiri y’abatutsi bahiciwe itari yaboneka.

Yagize ati “Ndagira ngo nisabire hari urufunzo ruri hariya i Kavumu biragaragara ko harimo imibiri y’abantu bacu. Bibaye byiza hagakorwa ngira ngo nk’umuganda twese tugahaguruka tukajyayo n’abandi bakadufasha, twumva dufite icyizere ko hari imibiri y’abacu twakurayo kandi byashoboka.”

Kamasa yakomeje avuga ko hari n’ahandi mu Kagari ka Gati hitwa mu Gikono naho ngo habatera agahinda kuko hariyo imibiri myinshi y’abatutsi itari yaboneka kandi bizwi neza ko iyo mibiri ikiriyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yihanganishije abarokotse, abaha icyizere ko u Rwanda rusigaye rufite umutekano kandi uzakomeza kuramba.

Yijeje abarokotse ko bagiye gukorana na Ibuka mu kureba uko ahari iyo mibiri yahakurwa.

Ati “ Twafashe icyemezo nk’ubuyobozi bw’Akarere y’uko hagomba kubakwa ikimenyetso, ngira ngo ubuhamya twagejejweho batubwiye ko hari Gologota. Twe nk’ubuyobozi bw’Akarere ku itariki ya 22 nitujya kuhibukira icyo kimenyetso cyazaba cyuzuye, nyuma yo kubiganiraho na Ibuka mu Murenge wa Gishari twemeje ko twafatanya tukubaka ikirango gifatika mu buryo butihuse.”

Yakomeje avuga ko kandi Akarere kazafatanya na Ibuka mu kureba aho hantu koko mu rufunzo niba bashaka uko hashakishwa iyo mibiri y’abatutsi bahiciwe ikaba yashyingurwa mu cyubahiro.

Akarere ka Rwamagana kabarizwamo inzibutso 11 ziruhukiyemo imibiri y’abatutsi ibihumbi birenga 83.

Imibiri itatu niyo yashyinguwe mu cyubahiro
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yijeje abarokokeye i Gishari ko bazafatanya mu gushakisha imibiri itari yaboneka
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Urufunzo rwo mu kiyaga cya Muhazi abaharokokeye bavuga ko hakirimo imibiri myinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .