00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Abangavu barenga 3700 barimo n’abari munsi y’imyaka 14 batewe inda mu mwaka umwe

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 28 March 2024 saa 06:25
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yasabye umuryango nyarwanda kutarebera no guhishira abakomeje kwangiza ubuzima bw’abana b’abakobwa babahohotera bakabatera inda kuko bigira ingaruka mbi ku gihugu muri rusange.

Ubu butumwa Minisitiri Dr Uwamariya, yabugarutseho mu nama mpuzabikorwa yo kurebera hamwe ingamba zo gukemura ibibazo bikibangamiye umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru. Yabaye ku wa 27 Werurwe 2024 mu Karere ka Musanze.

Muri iyi nama, hagaragajwe ko mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa abangavu bari munsi y’imyaka 19 bagera kuri 3724 babyaye inda zitateganyijwe kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Gashyantare 2024. Muri bo harimo bane babyaye batarageza ku myaka 14 y’amavuko.

Minisitiri Dr Uwamariya, yasabye inzego zose bireba gukorana bakegera abaturage bakabaganiriza ku ngaruka zibaho iyo umwana atewe inda akiri muto aho usanga acikiriza amashuri, umwana abyaye ugasanga nawe afite imirire mibi ndetse hari n’aho ubona na ba nyina nabo bafite ubuzima butari bwiza.

Yavuze ko bagiye kwibanda mu muryango aho wa mwana avuka, ababyeyi bagafata inshingano zo gukurikirana imibereho y’umwana buri munsi.

Yagize ati "Icya mbere kigomba gukorwa nyuma yo kwigisha no gusobanura n’amategeko agomba gukurikizwa, ababigizemo uruhare bagahanwa bikabera n’isomo abandi, ariko cyane cyane twese tugafatanyiriza hamwe kurinda umwana kubera ko akenshi usanga ari ababyeyi babigizemo uruhare ariko noneho n’undi wese wabibonye agomba kugira icyo akora ntibiharirwe gusa uwo muryango."

Akarere ka Gicumbi niko kagaragaramo abangavu benshi babyaye mu Ntara y’Amajyaruguru kuko bagera kuri 961, gakurikirwa na Musanze ifite 929, Rulindo 694 ikurikirwa na Gakenke ifite 599, hagaheruka Burera ifite abangavu babyaye bagera kuri 541.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 133 rivuga ko hari ibindi bikorwa byakorerwa ku mubiri w’umwana bikitwa ko yasambanyijwe.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yasabye umuryango nyarwanda kutarebera no guhishira abakomeje gutera inda abangavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .